skol
fortebet

Perezida Kagame yabwiye bagenzi be bo mu karere icyabafasha guhangana n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yitabiriye inama yamuhuje na bagenzi be bo muri aka karere yatumijwe na Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi mu kwezi gushize ariko ikabanza gukomwa mu nkokora na Covid-19.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2020, nibwo habaye iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu Karere yize ku bibazo by’umutekano, politiki, dipolomasi, ubuzima n’isuku n’ubufatanye mu iterambere.

Abandi baperezida bayitabiriye barimo uwa Angola, João Lourenço; Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga,Perezida Kagame yavuze ko nubwo COVID-19 yagize ingaruka ku buzima bw’abaturage, ikanashegesha ubukungu bw’ibihugu ariko habaye ubufatanye bwa buri gihugu bakongera kugaruka mu bihe byiza.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko duhura hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko umwuka mwiza w’ubufatanye ugaragazwa n’iyi nama.U Rwanda rwishimiye kuyitabira ndetse rugatanga umusanzu warwo.

Ubufatanye mu kurwanya umutekano muke mu Karere kacu buri mu mutima w’imbaraga zacu mu gihe cyo gufungura ubucuruzi n’ishoramari byambukiranya imipaka ngo bikomeze gukorwa neza.

Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima ndetse kinahungabanya ubukungu bwacu, ariko mu gukorana dushobora kugabanya ingaruka z’iki cyorezo, tukanubaka ubushobozi buzadufasha guhangana n’ibyorezo mu gihe kiri imbere.’’

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ntiyabonetse muri iyi nama ndetse nta mpamvu yatanzwe igaragaza impamvu yanze kuyitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa