skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Moussa Faki mu nama iri kubera mu Budage

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu gihugu cy’Ubudage yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki .
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’U Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame unafite inshingano zo kuyobora umuryango w’Afurika y’Unze ubumwe yahuriye na Moussa Faki i Munich mu Budage ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku mutekano ku nshuro ya 45.Nta byinshi byatangajwe ku biganiro aba bombi bagiranye. Iyi nama izwi nka “Munich (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu gihugu cy’Ubudage yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki .

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’U Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame unafite inshingano zo kuyobora umuryango w’Afurika y’Unze ubumwe yahuriye na Moussa Faki i Munich mu Budage ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku mutekano ku nshuro ya 45.Nta byinshi byatangajwe ku biganiro aba bombi bagiranye.

Iyi nama izwi nka “Munich Security Conference” iri kuba ku nshuro yayo ya 54, Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi aho barimo kuganira ku bibazo by’umutekano mucye

Ku munsi wa mbere w’iyi nama ibibazo by’umutekano muke mu bihugu bya Syria na Ukraine nibyo byagarutsweho na bitabiriye iyi nama hashakwa icyakorwa kugirango umutekano ugaruke muri ibyo bihugu.

Perezida Kagame uri kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo aherutse no kuganira na Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso ku wa 16 Gashyantare, 2018.

Munich Security Conference ni imwe mu nama zikomeye ku Isi zifite intego yo kuganira ku bibazo bya Politiki n’iby’umutekano, ububanyi n’amahanga n’ibindi ibiganiro byibanga ku bufatanye mu by’umutekano mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na NATO ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa