skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje ibanga ryatuma Afurika yihuta mu buvumbuzi

Yanditswe: Monday 26, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda kuri uyu wa 26 Werurwe 2018, yatangiye inama mpuzamahanga ya Siyansi Next Einstein Forum irimo kubera I Kigali avuga ko ubufatanye aribwo bwatuma Isi yihuta mu bijyanye n’ ubuvumbuzi.
Umukuru w’ u Rwanda yavuze ko yavuze ko ibikenewe ngo abantu bagere aho bashaka bihari cyane cyane binyuze mu buhanga buri mu rubyiruko ari narwo musingi wubakiyeho ahazaza ha Afurika.
Yagize ati “Ni ngombwa ko habaho ubufatanye mu bushakashatsi muri siyansi. Ibi nibyo bituma kuvumbura (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda kuri uyu wa 26 Werurwe 2018, yatangiye inama mpuzamahanga ya Siyansi Next Einstein Forum irimo kubera I Kigali avuga ko ubufatanye aribwo bwatuma Isi yihuta mu bijyanye n’ ubuvumbuzi.

Umukuru w’ u Rwanda yavuze ko yavuze ko ibikenewe ngo abantu bagere aho bashaka bihari cyane cyane binyuze mu buhanga buri mu rubyiruko ari narwo musingi wubakiyeho ahazaza ha Afurika.

Yagize ati “Ni ngombwa ko habaho ubufatanye mu bushakashatsi muri siyansi. Ibi nibyo bituma kuvumbura byihuta kandi bikongera inyungu kuri buri wese”.

Yasabye abatuye Abanyafurika gukoresha ubushobozi bafite maze abahanga b’abanyafurika bagahabwa amahirwe yo gukura mu bumenyi bwabo no guhangana na bagenzi babo

Yagaragaje ko Afurika ikomeza gushakira ibisubizo ahandi, aho kugira ngo iteze imbere uburyo bufasha mu kubibonera hano kuri uyu mugabane avuga ko bitumvikana.

Ati “Ibi bibazo bikeneye guhanga ibishya, aho leta, abikorera, n’ibigo by’uburezi bifatanya. Hano turi kumwe n’abahagarariye inganda benshi ari mu baterankunga ndetse n’abaduha ibiganiro. Ibi ni ingenzi”.

Yakomeje agira ati “Iyo abashakashatsi n’abashoramari bafatanyije mu gushaka uko bakoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo biriho, bavumbura ibishya bifasha mu kubungabunga ubuzima, no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu”

Uyu munsi, ubumenyi mu by’imibare na siyansi ni ingenzi cyane kugira ngo ibihugu birusheho kugera ku bukungu byifuza, bijyana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Afurika yamaze igihe kinini yaremeye gusigara inyuma, ariko ibyo bikomeje kugenda bihinduka. Uko Afurika igenda irushaho gushaka gushyikira ibindi bihugu by’Isi, ntawe tugomba gusiga inyuma cyane cyane abagore n’abakobwa.

Haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu bya siyansi ku Isi hose, ariko ibyo ntabwo tugomba kubyemera. Ibi tugomba kubihindura. Amahirwe hagati y’abagabo n’abagore ntazigera angana igihe batarahabwa umwanya ungana mu burezi no gushaka ubumenyi.

Ikigamijwe ntabwo ari uguha abantu ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa cg se gutsinda ibizamini. Ikigamijwe ni ugukoresha ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo bikigaragara ku mugabane wacu no ku Isi dutuye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rigaragaza ko abashakashatsi b’abagore batarenga 30%, abasigaye bose bakaba ari abagabo, mu gihe ibihugu bikomeje kuvanaho inzitizi ku myigire y’umukobwa.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo igaragaza ko nko mu 2011, abakobwa bigaga ibijyanye na siyansi mu mashuri yisumbuye bari 48.7%, bagenda bazamuka kuko nko mu 2015 bari bageze kuri 55.1 %.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa