skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje ko hari Abanyarwanda bafite amacakubiri ashingiye ku bihugu bahungiyemo

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe yibajije impamvu hari abafite amacakuri ashingiye ku bihugu bahungiyemo avuga ko Ndi Umunyarwanda igomba gushyira iherezo kuri ibi.

Sponsored Ad

Yabikomojeho ubwo yari mu gitaramo cy’ ihuriro Unity Club intwararumuri cyahembewemo abarinzi b’ igihango 3 barimo umuhanzi Rugamba Sipiriyane, Musenyeri Hakizimana Celestin na AERG.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’ indangagaciro zishingiye kuri Ndi Umunyarwanda, anibaza impamvu hari abafite amacakubiri ashingiye ku bihugu bahungiyemo biturutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati “Kuki impunzi zagarutse mu Rwanda zikarema amacakubiri ashingiye ku bihugu zari zarahungiyemo. Ndi Umunyarwanda icyo igamije ni uguca ibitanya abantu bihimbano(artificial divides)”

Ibi abitangaje nyuma y’ uko muminsi ishize humvikanye amakuru avuga ko Abanyarwanda bironda bakurikije ibihugu bari barahungiyemo ndetse barihimbye n’ amazina.

Amacakubiri ashingiye ku moko niyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abarenga miliyoni. Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwahisemo kwirinda ikintu cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda ubwoko bukurwa mu marangamuntu , hajyaho gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije ko Abanyarwanda baba umwe bakiyumvamo indangagaciro y’ ubunyarwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Tujye duhora twibuka ko Ndi Umunyarwanda ariwo musingi w’abo turi bo nk’abantu n’icyo turi cyo nk’igihugu.’.





Ibitekerezo

  • President Kagame agize neza kuvuga icyo kibazo.Kubera ko usanga havugwa ikibazo hutu-tutsi gusa,tukibagirwa ikibazo dufite cy’amacakubiri y’aho abanyarwanda baturutse,nyamara aricyo gikomeye cyane.Usanga ibigo byinshi bikomeye,banks,amashuli,ndetse no mu madini ubona akazi aruko waturutse Uganda,Burundi DRC cyangwa uri "umusope" born in Rwanda.Uzi ko hari amadini usanga Pastors hafi ya bose baturuka hamwe???Ntitukabeshye imana.Tujye dukurikiza amategeko y’imana,dukundane,twekuronda amoko n’aho twaturutse.Ikibazo nuko usanga twese dutunze bibles iwacu,nyamara tugakora ibyo imana itubuza.Niba tudahindutse,imana izatwima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko iyo dupfuye biba birangiye tutazazuka ku munsi w’imperuka.Nubwo batubeshya ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ni ikinyoma,ntabwo ariko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa