Kigali

Perezida Kagame yagaragaye I Rubavu anyoga igare [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 7 September 2017 Yasuwe: 11228

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yagaragaye ahitwa Bruxelles mu karere ka Rubavu anyoga igare, amakuru aravuga ko we n’ umushyitsi bari kumwe basuye ingagi mu birunga.

Abaturage bakimara kubona ko ari Perezida Kagame urimo kunyoga igare mu muhanda Nyamyumba - Gisenyi werekeza kuri Brasserie begereye umuhanda ari benshi arahagarara arabazuhuza bamugaragariza urugwiro n’ ibyishimo.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko ufite amakuru yizewe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Nzeli 2017 Perezida Kagame n’ umushyitsi bari kumwe basuye ingagi muri Pariki y’ Ibirunga.

Si ubwa mbere Perezida Kagame asuye ingagi kuko mu muhango wo kwita izina abana b’ ingagi wabaye tariki 1 Nzeli 2017 yavuze yigeze kuzisura ari kumwe n’ umushyitsi ingagi nkuru igashaka gutera amahane ikongera igatuza.




Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble callixte muvandimwe

    Ndabona mufite inkuru zikurura abazisoma kabisa .

    3 months ago
  • chat_bubble NDISHIMYE KUBONA AMAFOTO MEZA NKAYA PEREZIDAWACU NUWAMBERE KABISA

    IKISHAKA VEDASTE

    3 months ago

Inzindi nkuru

Mukaruliza wagizwe ambasaderi muri Zambia yatanze impapuro zimwemerera...

Ambasaderi Monique Mukaruliza wahoze ari umuyobozi w’ umugi wa Kigali...
14 December 2017 Yasuwe: 206 0

2017: Abantu 35 batabawe bajyanywe gucuruzwa

Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu...
14 December 2017 Yasuwe: 179 0

AMAFOTO utabonye ya Perezida Kagame ubwo yatahaga ingoro y’ amateka ya...

Perezida w’ u Rwanda ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 13...
13 December 2017 Yasuwe: 952 3

P.Kagame yakiriye indahiro ya Min. Mutimura na Min. Rurangirwa ataha...

Perezida w’ u Rwanda ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 13...
13 December 2017 Yasuwe: 1418 1

Rubavu: Gitifu wa Cyanzarwe yasezeye burundu ku kazi

Kuwa kabiri tariki ya 12 Ukuboza2017 Bwana Furuka Benoit wari Umunyamabanga...
13 December 2017 Yasuwe: 200 0

Rubavu: Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yasabye urubyiruko kwirinda...

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard arasaba urubyiruko...
10 December 2017 Yasuwe: 662 0