Perezida Kagame yagaragaye I Rubavu anyoga igare [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yagaragaye ahitwa Bruxelles mu karere ka Rubavu anyoga igare, amakuru aravuga ko we n’ umushyitsi bari kumwe basuye ingagi mu birunga.
Abaturage bakimara kubona ko ari Perezida Kagame urimo kunyoga igare mu muhanda Nyamyumba - Gisenyi werekeza kuri Brasserie begereye umuhanda ari benshi arahagarara arabazuhuza bamugaragariza urugwiro n’ ibyishimo.
Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko ufite amakuru yizewe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 (...)
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yagaragaye ahitwa Bruxelles mu karere ka Rubavu anyoga igare, amakuru aravuga ko we n’ umushyitsi bari kumwe basuye ingagi mu birunga.
Abaturage bakimara kubona ko ari Perezida Kagame urimo kunyoga igare mu muhanda Nyamyumba - Gisenyi werekeza kuri Brasserie begereye umuhanda ari benshi arahagarara arabazuhuza bamugaragariza urugwiro n’ ibyishimo.
Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko ufite amakuru yizewe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Nzeli 2017 Perezida Kagame n’ umushyitsi bari kumwe basuye ingagi muri Pariki y’ Ibirunga.
Si ubwa mbere Perezida Kagame asuye ingagi kuko mu muhango wo kwita izina abana b’ ingagi wabaye tariki 1 Nzeli 2017 yavuze yigeze kuzisura ari kumwe n’ umushyitsi ingagi nkuru igashaka gutera amahane ikongera igatuza.
Ibitekerezo
IKISHAKA VEDASTE
Ndabona mufite inkuru zikurura abazisoma kabisa .