skol
fortebet

Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya Ingabire Victoire ndetse n’urupfu rwa Kizito Mihigo

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa 19 Kamena,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique n’Umunyamakuru Nicholas Norbrook wa The Africa Report, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye guhera ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, ku cyorezo cya Coronavirus, kuri politiki y’imbere mu gihugu kugeza no ku ngingo ziri kuvugwaho cyane muri iki gihe ku rwego mpuzamahanga zirimo n’urupfu rwa George Floyd, umwirabura uherutse kwicwa n’umupolisi muri Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko Ingabire yaburanishijwe agahamywa ibyaha birimo n’imikoranire ye n’imitwe yitwaje intwaro ifite uruhare mu guhungabanya akarere.

Yavuze ko na mbere hose amakuru y’imikoranire ye n’iyi mitwe yabonywe n’inzego z’u Rwanda ndetse na polisi yo mu bindi bihugu cyane mu Burayi, bishimangira umugambi we.

Ati “Urubanza rwe, abanyamakuru, abadipolomate n’indorerezo babashije kurukurikirana, rwabaye mu mucyo. Yarafunzwe, hanyuma hashize imyaka ibiri ahawe imbabazi. Twamubabariye nk’uko twababariye abajenosideri benshi mu gihe cyashize, tukabarekura batarangije igihano cyabo twizeye ko batangira ubuzima bushya.”

Yakomeje avuga ko ikibazo ari uko Ingabire yasohotse muri gereza akongera agasubira mu bikorwa byamurangaga mbere byo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro yo hanze y’igihugu ku buryo bisa n’ibyatumye yiyumva nk’intwari irwanira ukwishyira ukizana.

Ati “Nta kabuza batekereza ko u Rwanda rukeneye kuyoborwa n’umuntu uri ku rwego rwe, umuntu w’intagondwa. Ntabwo nzi umwanzuro ubutabera buzafata, ntabwo nzi ikizabaho. Gusa ikintu kimwe ni uko azashyirwa mu mwanya umukwiriye, uko dosiye ye yaba iteye kose.”

Ubwo Ingabire yavaga muri Gereza, yavuze ko ‘uko ninjiyemo niko nsohotse” kuko ngo n’ubundi yari yafunzwe nta mpamvu. Ni imvugo yanyuranyaga n’ubusabe bwe bw’imbabazi, aho yari yemereye Umukuru w’Igihugu ko aramutse ababariwe agafungurwa, yazaba intangarugero muri sosiyete nyarwanda, gusa byose yaje kubyigarika, avuga ko nta mbabazi yigeze asaba.

Perezida Kagame kandi yabajijwe icyo atekereza ku byavuzwe nyuma y’urupfu rwa Kizito wapfuye muri Gashyantare yiyahuye aho yari afungiye nk’uko byemejwe na Polisi y’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu uwo ariwe wese ugira uruhare mu kwangiza ubuzima bwe, ari we uba wikururiye ibibazo, hatitawe ku kuba ari umuhanzi cyangwa se undi n’ubwo yaba yarahawe igihembo cya Nobel cyo guharanira amahoro.

Yavuze ko yamenye Kizito nyuma y’uko ashimwe n’abantu benshi ku bw’ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo, afata umwanzuro wo kumufasha.

Ati “Nafashe umwanzuro wo kumufasha. Twamwishyuriye amashuri mu Bubiligi no mu Bufaransa, nyuma aragaruka, nabwo guverinoma ikomeza kumufasha kubyaza umusaruro impano ye. Ku mpamvu ntazi, agirana imikoranire n’imitwe y’abagizi ba nabi kimwe na Ingabire.

Kimwe na we [Ingabire], yarafashwe, araburanishwa, arafungwa, arababarirwa. Kimwe na Ingabire na none yongeye kubikora nyuma yo gufungurwa. Uzi icyakurikiyeho: Polisi yamufashe agerageza kwambuka umupaka ngo yinjire i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ni ibintu bifite gihamya, nta kindi. Ni amakosa ye.”

Abajijwe niba u Rwanda rushishikajwe no kubona Kayumba yoherezwa mu gihugu,Perezida Kagame asubiza ko icy’ingenzi ari umubano mwiza na Afurika y’Epfo.

Ati “Biramutse bikozwe, ni ikintu cyiza. Gusa si ikintu cy’ingenzi kuri twe. Icy’ingenzi, ni umubano mwiza na Afurika y’Epfo. Twagaragarije neza abayobozi b’i Pretoria ko niba bashaka kumuha sitati y’ubuhunzi, kuri twe icyo nta kibazo kirimo. Mu gihe iyo sitati yubashywe ku buryo uyihawe atayuriraho ngo akore ibikorwa bihungabanya umutekano aturutse hanze.”

“Bisaba guhitamo hagati yo gukorana n’u Rwanda nk’igihugu cyigenga, hanyuma no gufunga amaso ku bikorwa by’imitwe igamije guhungabanya inyungu zarwo. Ntabwo dushobora gufata impande zombi. Ni nabyo twabwiye Uganda.”

Perezida Kagame yavuze ko imitwe ya RNC na FDLR ubushobozi yifitemo ari buke, ahubwo ko ikibazo gikomeye ari uko ikomeza kubaho, igakingirwa ikibaba mu nyungu z’indi z’ibihugu n’imiryango yo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika.

Yavuze ko abayobozi bayo “utaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahoze ari umuntu wamunzwe na ruswa wahunze igihugu nyuma yo gushyirwa ku karubanda”. Bose ngo bakoresha uburyo bumwe, bwo kuvuga ko ari “abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barwanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu”.

Yavuze ko ibyo bavuga akenshi usanga byakirizwa yombi n’itangazamakuru ryirengagiza abo aribo.

Perezida Kagame kandi yabajijwe niba yaratunguwe n’ifatwa rya Kabuga uherutse gufatirwa mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Muri icyo gihe cyose, nize ko nta kintu cyantangaza Ntabwo rero natunguwe cyangwa ngo nishime. Yarafashwe ni byiza. Reka turebe ibikurikiraho.”

Source: IGIHE

Ibitekerezo

  • Umusaza afite ibisubizo byiza cyane kungingo zose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa