skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga y’ ubucuruzi mu Buhinde

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yageze i Gandhinagar mu gihugu cy’ u Buhinde kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2017 aho agiye kwitabira inama ya munani yitwa Vibrant Gujarat Global Summit nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.
Iyi nama yiga ku iterambere ry’ ubukungu bw’ Ubuhinde igiye kuba ku nshuro ya 8 iratangizwa na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi. Abashyitsi bakuru muri iyi nama barimo Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Iritabirwa na kompanyi (...)

Iritabirwa na kompanyi zigera kuri 500 na za guverinoma bazicarana kuri uyu wa kabiri bakaganira.

Iyi ni inama iba buri myaka ibiri kuva mu 2003, yatangijwe na Narendra Modi mu 2003 ubwo yari Minisitiri w’agace ka Gujarat.

Abantu bose hamwe bagera ku 6000 bazitabira iyi nama ya business uyu mwaka.
Aba bazajya baganira hagati ya za business ndetse no hagati ya business na za Guverinoma bashaka imikoranire myiza.

Mu bandi bakuru batumiwe muri iyi nama yarimo Perezida wa Kenya (Uhuru Kenyatta) Minisitiri w’Intebe wa Portugal (António Costa) Minisitiri w’Intebe wa Serbia (Aleksandar Vučićna Visi Minisitiri w’Intebe w’Uburusiya (Igor Ivanovich Shuvalov) n’uwa Pologne (Mateusz Jakub Morawiecki).

Usibye abakora ubucuruzi bakomeye, abayobozi b’ibihugu, iyi nama ihuriza hamwe abashoramari bakomeye n’abantu bafata ibyemezo binyuranye bya Politiki

Iyi nama biteganyijwe ko izarangira tariki 13 Mutarama.

Perezida Kagame yahawe ikaze mu Buhinde

Perezida Kagame yaherekejwe na Francis Gatare (ubanza ibumoso) umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa