skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’intebe wa Israel Netanyahu

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda(Village Urugwiro) kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018 byatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Aba bayobozi bombi bahuye ku munsi wa kabiri w’inama y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi ikomeje kubera I Davos mu Busuwisi, yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama,2018.Ntiharatangazwa icyo Perezida Kagame na Netanyahu baganiriye.
Ejo Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro (...)

Sponsored Ad

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda(Village Urugwiro) kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018 byatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Aba bayobozi bombi bahuye ku munsi wa kabiri w’inama y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi ikomeje kubera I Davos mu Busuwisi, yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama,2018.Ntiharatangazwa icyo Perezida Kagame na Netanyahu baganiriye.

Ejo Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro igaragaza ko hari bamwe mu banyamahanga babwiraga abanyarwanda ko bakwiye kugabanya u Rwanda mo ibihugu bibiri binyuranye ariko Abanyarwanda bakabitera utwatsi.

Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje ko nta bitangaza u Rwanda rwakoze, ko ahubwo icyabaye ari ukugerageza kumva ibibazo byarwo no kumva ko kubyicyemurira ari cyo kintu cy’ibanze ku banyarwanda.

Perezida Paul Kagame yasoje avuga ko n’ubwo hari intambwe u Rwanda rwateye muri iyi myaka ishize, kwikemurira ibibazo bikiri ingirakamaro hakomeza gushakwa ibisubizo bihamye, ibintu bigomba kujyana no kubaka ubushobozi mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Perezida Kagame yaganiriye na Netanyahu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa