skol
fortebet

Perezida Kagame yagize Prof.Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagaruye Prof.Nshuti Manasseh muri Guverinoma aho yamugize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga asimbuye Amb.Olivier Nduhungirehe waherukaga kuvanwa kuri iyo mirimo.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 30 Mata 2020,Perezida Paul Kagame yagize Prof.Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererana ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasizuba.

Prof. Nshuti Manasseh washinze Kaminuza ya Kigali, n’impuguke mu by’ubukungu ndetse yahoze muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma aza kuyivamo agirwa umujyanama wa Perezida Kagame.

Yayoboye Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, amakoperative n’ubukerarugendo, Minisiteri y’Imari ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Kuwa Kane tariki ya 09 Mata 2020 nibwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba .

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ryavuze ko Amb Nduhungirehe yakuwe ku mirimo ye kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta.

Muri 2015, Amb. Nduhungirehe yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, umwanya yavuyeho mu Gushyingo 2018 agirwa Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Kanama 2017 ni bwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo ndamwemera kuba yaraminuje cyane kandi akigisha igihe kinini muli Kaminuza.Nizere ko kuba yarigishije muli Catholic University muli Kenya byatumye akunda Imana cyane.Nubwo twese twize,ikintu Imana yaturemye idusaba gushyira imbere ni "gushaka Imana",kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Tugomba kubifatanya n’akazi gasanzwe.Otherwise ntacyo byaba bimaze kubaho imyaka 70 hanyuma ukipfira ntuzongere kubaho.Waba urutwa n’igiti kitwa Sequoia [soma sekoya],kimara imyaka 4000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa