skol
fortebet

Perezida Kagame yagizwe umuyobozi wo guteza imbere urubyiruko mu Isi

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe yemeye kuba umwe mu bayobozi ba gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije gushaka icyafasha urubyiruko gutera imbere atanga icyizere ko abasore n’ inkumi indoto zabo bagiye kujya bazigeraho.

Sponsored Ad

Ni gahunda yatangirijwe i New York, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeri 2018 yiswe “Generation Unilimited”

Perezida Kagame yavuze ko bibabaza kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero yarwo kubera kubura amahirwe. Ariko atanga ikizere ko iyo gahunda iziye igihe.

Yagize ati “Gahunda yo guteza imbere urubyiruko twagejejweho n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Ubishinzwe ni intambwe ikomeye kandi iziye igihe.”

Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye utagirira akamaro abaturage bose udafite igisubizo cy’ibyifuzo by’urubyiruko dufite hirya no hino ku Isi.

Ati “Guha urubyiruko ubumenyi, imyumvire, n’ubushobozi bukenewe kugira ngo batsinde ni kimwe mu ngingo zihutirwa muri politiki z’ibihugu nk’icyacu cy’u Rwanda.”

Yongeyeho ko kandi ibitekerezo by’urubyiruko bizakomeza guhabwa agaciro hirya no hino ku Isi, asaba ubufatanye hagati ya za leta n’abikorera kugira ngo ibyifuzo bya gahunda ya “Generation Unlimited” bishyirwe mu ngiro.

Perezida Kagame waherekejwe na Madame Jeannette Kagame ari i New York aho yitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa