skol
fortebet

Perezida Kagame yahawe igihembo gihabwa inshuti nziza y’ Abayahudi

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga kitwa “Dr.Miriam&Sheldon Adelson Award”, gihabwa umuntu wagaragaje kuba inshuti nziza y’Abayahudi na Israel
Iki gihembo yagifatiye mu mujyi wa New York mu birori byabaga ku nshuro ya gatanu byitwa “Annual Champions of Jewish Values Award Gala”.
Mu ijambo yagejeje ku Bayahudi n’inshuti zabo bari muri ibi birori, Perezida Kagame yashimye cyane Dr Elie Wiesel ukuriye uyu muryango.
Kagame yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga kitwa “Dr.Miriam&Sheldon Adelson Award”, gihabwa umuntu wagaragaje kuba inshuti nziza y’Abayahudi na Israel

Iki gihembo yagifatiye mu mujyi wa New York mu birori byabaga ku nshuro ya gatanu byitwa “Annual Champions of Jewish Values Award Gala”.

Mu ijambo yagejeje ku Bayahudi n’inshuti zabo bari muri ibi birori, Perezida Kagame yashimye cyane Dr Elie Wiesel ukuriye uyu muryango.

Kagame yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba yitabiriye ibi birori by’agaciro kadasanzwe, avuga ko ku Banyarwanda n’Abayahudi umubano wabo ari umwimerere.

Yagize ati “Dusangiye amateka twembi adufasha kumenya ubutabera n’ubunyangamugayo (fairness) icyo bivuze.”

Perezida Kagame yashimiye Dr Elie Wiesel ku mutimanama we warenze ku mateka yahuye nayo, bityo ko kuba yarabashije kumumenya ari iby’igiciro.

Yavuze ko Dr Elie Wiesel, ubutumwa bwe bwari bugenewe abatuye Isi bose kandi igihe cyose, ku bw’iyo mpamvu ibyo birori bikaba byitabiriwe.

Kagame yagize ati “Elie Wiesel yashyize imbere AGACIRO ni ko ibindi bintu byose bishingiyeho. Ku bw’iyo mpamvu dusabwa twese kugira ubumwe, n’abo bahaguruka bakarwanya abandi bima umuntu AGACIRO.”

Yavuze ko urwango nta gihe ruzabonerwa igisobanuro, hatitawe ku kibazo icyo ari cyose umuntu urushimangira yaba afite.

Ati “Biragoye ariko biri mu nshingano zacu gukomeza kugenzura ibyo bintu byateza ikibazo, no kubuza ko biba mu bikorwa by’abantu.”

Yavuze ko buri wese akwiye kwitegura kurwanya abafite ingengabitekerezo y’urwango.

Ati “Icyaha gikizwa no kwicuza, bigaherekezwa no kubabarirwa, amahoro abonekera mu kubahana bigashimangirwa no kwihangana. Igihe cyose Abanyarwanda bashishikajwe cyane n’akazi ko gushimangira ubumwe bw’igihugu.”

Kagame yavuze ko umuhate wo gupfobya no guhakana Jenoside uri kurushaho kuzamuka cyane hirya no hino ku isi.

Ati “Ariko ukuri kuri Jenoside ntaho kuzajya, tugomba gufatanyiriza hamwe tugahangana n’iki kibazo, tugakora uko dushoboye bidashinga imizi muri Sosiyete iyo ariyo yose.”

Yavuze ko u Rwanda rutagendera ku magambo adaherekezwa n’ibikorwa yo kurwizeza umutekano n’imibereho myiza, avuga ko aho biri ngombwa u Rwanda rwirinda kandi ko aho bizashoboka hose ruzafasha mu kurinda n’abandi.

Yasubiye mu magambo y’umwanditsi Rabbi Nachman of Breslov, agira ati “Ikintu cy’ingenzi ukwiye kugira ni ukutagira ubwoba.”

Yongeraho ati “Igihe ukora ikintu cyiza, ubwoba butuma utagira umurava n’intego yo kukigeraho uko ubyifuza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa