skol
fortebet

Perezida Kagame yahawe ikaze n’ Umwami Abdullah wa Jordan

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yageze muri Jordan aho yitabiriye inama ifite intego yo kugarura amahoro.

Sponsored Ad

Abitabiriye iyi nama baraganira ku bibazo by’ umutekano byugarije Isi birimo iterabwoba no ku ngamba zo kugarura amahoro aho yabuze.

Abandi bakuru b’ ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama barimo , Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, na Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo.

Iyi nama yanitabiriwe n’ umuryango wo gutabarana hagati ya Amerika n’ Uburayi OTAN, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, na Canada ihagarariwe na Minisitiri w’ Ingabo ndetse na Japan ihagarariwe n’ Umuyobozi w’ Ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba.

Mu kwezi gushize igikomangomakazi cya Jordan Sarah Zeid cyasuye inkambi y’ impunzi ya Gihembe mu Rwanda aganira n’ ababyeyi bayirimo.

Perezida Kagame yagiye muri Jordan avuye mu Misiri aho yari yitabiriye inama yiga ku bukungu n’ iterambere rya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa