skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye akaruhuko abayobozi basoje umwiherero wa 15

Yanditswe: Thursday 01, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga umwiherero w’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda wari umaze iminsi ine ubera I Gabiro mu karere ka Gatsibo yatanze uburenganzira bwo kuruhuka ku muyobozi ushaka akaruhuko ku munsi w’ ejo tariki 2 Werurwe.
Asoza ijambo ryari ryuzuyemo impuguro nyinshi n’ impanuro yagize ati “Narimfite byinshi cyane nashakaga kubabwira ariko reka mbibikire undi munsi,mwakoze cyane… Icyo twakwiriye kwibagirwa kubabwira, ejo tuzaruhuke, kereka abakunda (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga umwiherero w’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda wari umaze iminsi ine ubera I Gabiro mu karere ka Gatsibo yatanze uburenganzira bwo kuruhuka ku muyobozi ushaka akaruhuko ku munsi w’ ejo tariki 2 Werurwe.

Asoza ijambo ryari ryuzuyemo impuguro nyinshi n’ impanuro yagize ati “Narimfite byinshi cyane nashakaga kubabwira ariko reka mbibikire undi munsi,mwakoze cyane… Icyo twakwiriye kwibagirwa kubabwira, ejo tuzaruhuke, kereka abakunda akazi…nahoze mbaza niba mbifitiye ubushobozi kuba nabibwira abantu ariko ubwo ubifasha azabifate utabishaka azabyihorere”

Mu butumwa bwa Perezida Kagame yatanze asoza umwiherero wa 15 yakomoje ku bayobozi biremereza, avuga ko uku kwiremerera kw’ abayobozi nta cyo Abanyarwanda babyungikiramo ahubwo ko abaturage babihombereramo.

Ati “…Umuntu muzima akwiye kuba akora ikintu kizima kuri we no ku bandi bantu. Iyo wishyize mu mwanya utiremereje ugomba kugera kuri uwo musaruro. Ariko kwiremereza n’ abataremereye cyane bakabyiyumvamo gusa kubera iki? Kandi ikiguzi cyabyo ni ikihe?”

Ibi umukuru w’ igihugu yabikomoje ku makuru afite avuga ko iyo bagiye mu mwiherero bagenda muri bisi noneho ugasanga hari abayobozi nka batanu bahangayikishijwe no gushaka intebe Minisitiri runaka ari bwicareho. Perezida Kagame yagaye uyu muco avuga ko ntacyo ugeza ku Rwanda abaza abayobozi bari mu mwiherero niba abatawugira hari icyo bahomba.

Ibi abivuze mu gihe mu mpera z’ umwaka ushize 2017 yagaye uburyo abayobozi bakoreshaga barimo kugeza imbwiraruhame kubaturage bwo kubanza gushimira buri muyobozi uraho, ibi yagaragaraje ko bitwara umwanya bigatuma umuyobozi atinda gutambutsa igitekerezo cye.

Hari ba Minisitiri badafite amakuru y’ ibibera muri Minisiteri bayoboye….

Umukuru w’ igihugu yavuze ko hari ubwo Minisitiri umubaza ikibazo akakubwira ko kikirimo kwigwaho nyaramara cyarakemutse kera

Yagize ati “Urabaza Minister, rimwe na rimwe uti ’ibi ko bitagenda gutya kandi ko twemeranyije ko bigenda bitya, akagusobanurira ibintu bitandukanye n’ iby’ undi ubushinzwe wenda muri iyo Minisiteri ari buze gusobanura. Umwe muri aba afite ukuri. Ashobora kuba Minister cyangwa umukuru w’ ikigo ariko icyo bivuze ni uko batavugana. Umukuru w’ ikigo azi ko ibintu byakozwe ariko Minisiter we araho arakubwira ngo turacyafite ibibazo…arakubwira ko bagishakisha uburyo bwo kubikora kandi byararangiye”

Uyu mwiherero witabiriwe n’ abayobozi 300 watangiye tariki 27 Gashyantare ukaba wasojwe kuri uyu 1 Werurwe 2018.

Ibitekerezo

  • Ibyo HE yavuze nibyo rwose, abayobozi bareke kwishyira hejuru ndetse no kwangiza imari ya Leta.
    Ngo ijya kurisha ihera ku rugo, bizaba byiza umwiherero utaha na perezida afashe bus akicarana naba ministers, akagabanya ibimodoka bihenze kandi byinsi akoresha, akagabanya ingendo nyinshi mu mahanga, hanyuma za protocole nazo akagabanya abantu nabonye baba bamwiruka inyuma.
    Nyakubahwa nubikora gutyo, abo bayobozi ntawe uzongera gusesagura no kwiremereza.
    Hamwe na team yose mukorana Nyakubahwa Perezida mbifurije amahirwe masa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa