skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye imbabazi bamwe mu bahamijwe ibyaha batarageza ku mwaka y’ ubukure

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi urubyiruko rwahamijwe ibyaha rutarageza ku myaka y’ ubukure. Abahawe imbabazi ni abatsinze neza mu bizamini mu mashuri abanza n’ ayisumbuye.
Ibi byatangajwe mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 3 Gashyantare 2017 iyobowe na Perezida Kagame.
UMWANZURO “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’ amategeko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yamenesheje inama y’ abaminisitiri ko yahaye imbabazi urubyiruko (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi urubyiruko rwahamijwe ibyaha rutarageza ku myaka y’ ubukure. Abahawe imbabazi ni abatsinze neza mu bizamini mu mashuri abanza n’ ayisumbuye.

Ibi byatangajwe mu myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 3 Gashyantare 2017 iyobowe na Perezida Kagame.

UMWANZURO “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’ amategeko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yamenesheje inama y’ abaminisitiri ko yahaye imbabazi urubyiruko rwahamijwe ibyaha, rugakomeza amashuri rubifashijwemo n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa rukaba rwaratsindiye ku ma nota meza mu mashuri abanza n’ ayisumbuye”

Urubyiruko ruhamijwe ibyaha rutarageza ku myaka y’ ubukure rujyanwa mu kigo ngororamuco giherereye mu karere ka Nyagatare.

Mu minsi ishize urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS ku bufatanye n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe uburezi REB bahaye ikizamini urubyiruko rwahamijwe ibyaha rutarageza ku myaka y’ ubukure. Iyi gahunda yo gutanga ikizamini cy’ amashuri abanza n’ ayisumbuye kuri uru rubyiruko yatangiye muri 2014.

Iki kigo gifasha urubyiruko ruhamijwe ibyaha bitandukanye rufite imyaka iri hagati ya 14 na 18 kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse rugahabwa n’ amasomo y’ ubumenyi ngiro.

Umuvugizi wa RCS Superintendent Hilary Sengabo, yavuze ko batanu barimo umukobwa umwe bakoze ikizamini cy’ icyiciro rusange Tronc Commun naho 11 barimo abakobwa babiri bakoze ikizamini gisoza amashuzi abanza.

Superintendent Sengabo avuga ko abakoze ibizami bose batsinze ariko gusa ngo bari mu byiciro bitandukanye. batandatu bari mu kiciro cya mbere(First Grade) abandi bari mu cya 2,3 na 4.

Superintendent Sengabo yabwiye The New Times ko bataramenya umubare nyakuri wabo imbabazi za Perezida zizageraho gusa afite icyizere ko izi mbabazi zizahindura byinshi mu mibereho y’ aba bana bahamijwe ibyaha bakiri bato.


Uru rubyiruko rwigishwa amasomo arimo ay’ ubumenyingiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa