skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye imbabazi bamwe mu bakobwa n’ abagore bafunzwe bazira gukuramo inda

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa n’abagore 62 bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda ariko imanza zabo zikaba zarabaye itegeko. Aba barimo kandi abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16.
Nkuko byasohotse mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Perezida wa Repubulika yayimenyesheje ko ‘yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa n’abagore 62 bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda ariko imanza zabo zikaba zarabaye itegeko. Aba barimo kandi abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16.

Nkuko byasohotse mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Perezida wa Repubulika yayimenyesheje ko ‘yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba 62’.

Aba bahawe imbabazi, imanza zabo zari zaraciwe burundu barajurira cyangwa ntibajurira. Ibyo nibyo byitwa ko urubanza rwaciwe nyuma rukaba itegeko.

Uko ari 62, imbabazi bahawe n’Umukuru w’Igihugu bazisabiwe na Minisitiri w’Ubutabera nyuma yo gusuzumana ubushishozi amadosiye yabo nkuko byasobanuwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode.

Yasobanuye ko muri aba bakobwa bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, ‘bari mu byiciro byinshi, hari igihe babaga barazitewe n’abandi bana bagenzi babo, abandi ugasanga bagiye baterwa inda ari bato n’ubwo baziterwa n’abantu bakuru, abandi ugasanga bibazaga ikibazo cy’uko abana bagiye gutwita bazabaho’.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 109 ivuga Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Usibye aba bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 814 bujuje ibisabwa n’Itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo ya 245 y’iri tegeko isobanura ko uwakatiwe igihano kimwe cyangwa byinshi by’igifungo cyangwa uwashyizwe mu maboko ya Leta ashobora gufungurwa by’agateganyo kubera impamvu zikurikira zirimo kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta; iyo yujuje igihe giteganywa n’ingingo ya 246 y’iri tegeko hakurikijwe ibyaha yahamijwe.

Ingingo ya 246 ivuga ko usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa mu bihe bikurikira: Iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo; iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo; gusa iyo yakatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri y’igifungo.

Evode Uwizeyimana yakomeje avuga ko irekurwa ry’aba bantu “ni amadosiye yafashwe, arigwa, arasesengurwa, arebwaho kandi hagishwa inama inzego nyinshi. Ntabwo Minisitiri apfa gufata icyemezo nk’icyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa