skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye umuburo abakora ibikorwa by’iterabwoba anasubiza abamusaba kurekura Rusesabagina

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu ku bijyanye n’aho igihugu kigeze,yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda iminsi yabo ibaze anavuga ko abamusaba kurekura PaulRusesabagina, batamuzi, batamusobanukiwe batanazi n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa, ariko ko ubutabera buzahabwa umwanya bugakora akazi kabwo.
Agaruka ku kibazo cy’umutekano wo mu karere kaNyaruguru Perezida Kagame yagize ati “Iby’umutekano muri Nyaruguru,nabo (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu ku bijyanye n’aho igihugu kigeze,yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda iminsi yabo ibaze anavuga ko abamusaba kurekura PaulRusesabagina, batamuzi, batamusobanukiwe batanazi n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa, ariko ko ubutabera buzahabwa umwanya bugakora akazi kabwo.

Agaruka ku kibazo cy’umutekano wo mu karere kaNyaruguru Perezida Kagame yagize ati “Iby’umutekano muri Nyaruguru,nabo bagiye bafatwa bahungabanya umutekano,Ubutabera bwo buzaboneka.N’abandi bakigira batya bakinjira bakongera gusohoka bagasubira hakurya y’umupaka,nabo tuzabageraho.Iminsi yabo irabaze kandi bizagera aho bifate umurongo.”

Ku Banyamerika basaba u Rwanda kurekura Rusesabagina Perezida Kagame yavuze ko bidatunguranye, gusa ngo u Rwanda ruzashingira gusa ku byo ubutabera buteganya.

Yagize ati “Iki ntabwo cyakabaye ikibazo gikomeye mu bijyanye n’imyumvire.Cyagakwiriye kumvikana neza kuko impamvu zijyanye n’iki kirego zigaragara neza.

Muri iyi si tubamo ibi biramenyerewe ko umuntu niyo yakora ikibi kigaragara hatabura bamwe bavuga bati “Oya uyu muntu ntabwo akwiriye gukorwaho.Iyo umuntu akoze igikorwa kibi,mu muryango we ntihaburamo abavuga ko nta kibi yakoze.Uko inyandiko zisaba ko arekurwa zaba zingana kose,ubutabera buzakurikizwa.

Ubutabera buzatangwa hatagamijwe gufasha Rusesabagina,ahubwo buzatangwa hagamijwe kurengera abo ibikorwa by’iterabwoba bya Rusesabagina byagizeho ingaruka bashavuye kubera ko babuze abagize imiryango yabo,Barashaka kubona ubutabera,barashaka ko bukora akazi kabwo.

Abo bazamura amajwi yabo mu buryo bubi,bazagera aho bumve ibyo tuvuga.Abashyigikiye Rusesabagina bashobora kuba batazi ukuri cyangwa bakuzi bakakwirengagiza nkana cyangwa se bakaba batekereza ko ubuzima bwa Rusesabagina buruta ubw’abantu baguye mu bitero.Abantu bavuga ibitandukanye,bakora ibitandukanye ariko itandukaniro nitwe ubwacu.

Agaciro k’amategeko n’uko ashyirwa mu bikorwa kazagaragazwa n’uko iki kibazo kizakemurwa ku nyungu z’ubutabera.Ibyandikwa byose nibyandikwe ariko twe turajwe ishinga n’ubutabera.

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique kugira ngo zihashye ibitero inyeshyamba ziyobowe na François Bozize wigeze kuyobora iki gihugu ziri kugaba ku Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa