skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye umukoro abanyamuryango ba RPF wo kwishakamo uzamusimbura nyuma y’imyaka 7

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame ageza ku banyamuryango ba RPF ijambo yabateguriye/Photo-Igihe
Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko azakoresha imbaraga zose mu kubahiriza inshingano ze ariko ababwira ko hari ikintu kimwe bakwiye gufataho umukoro ku buryo nyuma y’imyaka irindwi hazabaho uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi.
Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kongere yateraniye ku cyicaro (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame ageza ku banyamuryango ba RPF ijambo yabateguriye/Photo-Igihe

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko azakoresha imbaraga zose mu kubahiriza inshingano ze ariko ababwira ko hari ikintu kimwe bakwiye gufataho umukoro ku buryo nyuma y’imyaka irindwi hazabaho uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi.

Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kongere yateraniye ku cyicaro gishya cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ni inyubako yatashywe ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu mbere y’uko iyi kongere itangira ku mugaragaro. Ni kongere itari isanzwe kuko yagombaga gufata umwanzuro hakemezwa umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama tariki ya 3 na 4 uyu mwaka.

Kongere ya FPR Inkotanyi yemeje ko Perezida Kagame ari we uzayihagararira nyuma y’amatora yabaye aho mu bantu 1930, muri bo 1929 batoye Perezida Kagame haboneka imfabusa imwe.

Mu ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje ku bitabiriye iyi kongere, yashimiye abayitabiriye anababwira ko azakomeza gukora inshingano ze n’imbaraga ze zose.

Ati “Ndagira ngo mbanze mvuge ko aha hantu mpanyuze kenshi ariko simpamenyera. Ndaza kubabwira icyo nshaka kuvuga. Mbere hano uko tubanye igihe kirekire, ibyo dukoze hamwe, icyizere tugirirana, imirimo myiza dukorera igihugu cyacu twikorera kandi hanyuma bikaza kugira bitya bikagusha ahantu hamwe.”

“Ubundi nari nkwiye kuba mpagaze hano ntuza, dushakisha uburyo ubuyobozi bwa RPF cyangwa se cyane cyane umuyobozi utoranywa na RPF kuzayihagararira igihe cy’amatora y’uzayobora igihugu, njyewe akazi kanjye ari uguhereza undi inkoni nari nitwaje cyangwa se nari mbatwariye.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje aha umukoro abanyamuryango ba FPR Inkotanyi abasaba ko nyuma y’imyaka irindwi batekereza ku buryo hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi, ibibazo byatumye bamusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda bakaba babigaragaza muri iki gihe kigiye kuza.

Ati “Mu busanzwe niko byagakwiye kuba bigenda, niko mbere byari byagenwe ariko mu minsi yashize mwarabihinduye muvuga ko ibizaba uyu munsi bizaba ukundi. Nta ruhare nabigizemo. Uruhare nabigizemo ni ukubibemerera kubera ko mwabinsabye. Hari n’ubundi byagiye biba ntabwo ari gutya gusa nta n’ubwo igitutu cyo kutabyemera cyangwa cyo kungira inama yo kutabyemera cyari gike.”

Yakomeje avuga ko azi ubushobozi bwa RPF bisobanuye ko izatsinda amatora ati ariko “mu myaka irindwi dukore ibintu neza, cyangwa mu buryo butandukanye ariko imyaka irindwi iri imbere iduhe ikintu cy’ihererekanya [...]Ibyo bituma munsaba ko nkomeza bibe byavugwa muri iyi myaka irindwi […] Ntabwo ndi kubashyiraho igitutu ariko mugomba kubitekerezaho.”

Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko gutangira kwitoza kuba abanyapolitiki, arubwira ko yaba abavutse mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo bose bashobora kuba ba Perezida.

Yavuze ko mu gihe rugikomeje (urubyiruko) gutinya Politiki, rushobora kuzisanga ruyobowe na Politiki itari nziza kandi atari byo rwahisemo, ati “mutangire kwitoza hakiri kare, mugire uruhare muri politiki y’igihugu.”

Ibitekerezo

  • DUFITE UBURENGANZIRA BWO KWHITIRAMO UTUYOBORA NIYO KWABA, ARUKUMUVUNA*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa