skol
fortebet

Perezida Kagame yahuye na Macron, Netanyahu na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi(AMAFOTO+VIDEWO)

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Republika Paul Kagame uri New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagiranye ibiganiro na mugenzi we w‘ubufarana, Emmanuel Macron anabona n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ikaba izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya LONI, harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Republika Paul Kagame uri New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagiranye ibiganiro na mugenzi we w‘ubufarana, Emmanuel Macron anabona n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ikaba izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya LONI, harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa republika Paul Kagame, ku munsi w’ejo yari ayoboye inama ya 14 ya komisiyo y’umuyoboro mugari wa internet.

Perezida Kagame na Perezida Emmanuel Jean- muri Frédéric Macron w’Ubufaransa(Ifoto/UrugwiroVillage)

Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi mu biganiro byabo bagarutse ku mikoranire ku bibazo bihangayikishije impande zombi birimo amahoro n’umutekano muri Afurika.

Ibiro bya Perezida Kagame kandi byatangaje ko umukuru w’igihugu yahuye na Charles Michel, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi.

Perezida Kagame aganira na Charles Michel, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi.(Ifoto/Urugwiro Village)

Yahuye kandi na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu.

Perezida Kagame asuhuzanya na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu (Ifoto/Urugwiro Village)


Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aheruka mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize ubwo yagendereraga ibihugu bitandukanye muri Afurika.

President Kagame co-chairs 5th SDG Center for Africa Board Meeting | New York 18 September 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa