skol
fortebet

Perezida Kagame yahuye na Perezida wa Djibouti mu ruzinduko rwe rw’iminsi 2[Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti aho batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ku kibuga mpuzamahanga mu murwa mukuru Djibouti umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we perezida wa Djibuti Ismael Omar Guelleh mu gitondo cyo kuri uyu kabiri. Aha kandi hanaririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu mbere yuko abakuru b’ibihugu byombi bahabwa icyubahiro kibakwiye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti aho batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ku kibuga mpuzamahanga mu murwa mukuru Djibouti umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we perezida wa Djibuti Ismael Omar Guelleh mu gitondo cyo kuri uyu kabiri. Aha kandi hanaririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu mbere yuko abakuru b’ibihugu byombi bahabwa icyubahiro kibakwiye imbere y’ingabo zabugenewe.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi usanzwe ushingiye ku bucuruzi n’ubutwererane na diplomasi. Perezida Ismali Omar Guelleh kandi nyuma yakiriye mugenzi we Paul Kagame mu ngoro y’umukuru w’igihugu maze bagirana ibiganiro byibanze ku mubano mwiza ausanzwe uranga ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda muri Djibouti ruje rukurikira urwo perezida w’iki gihugu Ismael Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize ubwo nawe yahamaraga iminsi 2, yaranzwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubucuruzi.

Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afrika. Mu mwaka w’2013 cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 buzifashishwa n’u Rwanda mu kwakira ibicuruzwa binyura mu nyanja itukura.

Umwaka ushize kandi u Rwanda narwo rwahaye Djibouti hegitari 10 z’ubutaka buherereye mu gice cyagenewe inganda, special economic zone i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa