skol
fortebet

Perezida Kagame yakebuye abagera ku buyobozi bakiyitiranya n’ igihugu

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa RPF Inkotanyi (Chairman) yakebuye abayobozi bagera ku buyobozi bakumva ko babaye abantu bakomeye kugera ubwo biyitiranya n’ igihugu.
Ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yatanze ubwo yaganiraga n’abagize biro politiki ya RPF kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016.
Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho gukora inshingano neza aho kubigira igikangisho no kumva ko barusha igihugu agaciro.
Yagize ati, “Hari abayobozi bamwe basinda (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa RPF Inkotanyi (Chairman) yakebuye abayobozi bagera ku buyobozi bakumva ko babaye abantu bakomeye kugera ubwo biyitiranya n’ igihugu.

Ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yatanze ubwo yaganiraga n’abagize biro politiki ya RPF kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho gukora inshingano neza aho kubigira igikangisho no kumva ko barusha igihugu agaciro.

Yagize ati, “Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu bakwiye kuba bakorera, Nta muyobozi numwe uri hano warusha agaciro u Rwanda…, Gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho, ni inshingano zacu.”

Perezida kagame yakomeje agira ati, “Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu.”

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bagize biro politiki bibukijwe guhora basuzuma ibyagezweho mu kurushaho kwiteza imbere.

Perezida Kagame abwira Abanyamuryango ba RPF yagize ati, “Turi hano kugirango twubakire kubyo twagezeho tugene ingamba zidufasha gukomeza gutera imbere. Tugomba guhora twibaza, twisuzuma, tukareba aho tugeze tugamije kunoza ibitaranoga bituganisha aheza.”

Mu mwak w’ 1979; nibwo abanyarwanda bakunda igihugu baje kwishyira hamwe ngo bahangane n’ibibazo byari byugarije igihugu bashinga ishyaka ryari rigamije kwishyira hamwe no guharanira ubumwe bw’abenegihugu ryiswe RANU ryaje guhinduka RPF.

Nyuma yo gusuzumira hamwe ibyagezweho ndetse n’ibitarabashije kugerwaho n’impamvu yabyo, RANU ifatanyije n’abandi banyarwanda bari bafite inyota yo kubaka igihugu; bemeranya kuyihindurira gahunda ya politiki n’uburyo yakoragamo hagamijwe guhuza abanyarwanda.

Mu 1990, RPF Inkotanyi yahuje imbaraga n’abandi barwaniraga guca igitugu cy’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND maze bakabohora u Rwanda; ari nabyo byatumye MRND yemera ibiganiro bya dipolomasi byagejeje ku masezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1993.


Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana


Senateri Tito Rutaremara na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo


Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; Madamu Jeannette Kagame na Depite muri EAC, Oda Gasinzigwa baganira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa