skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida wa Ethiopia na Abiy [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo yakiriwe ku meza na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde na Minisitiri w’ Intebe w’ iki gihugu Ahmed Abiy.

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’ akazi muri Ethiopia kuva ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu , uyu munsi. Ejo yatangije inama ya 11 idasanzwe ya Afurika yunze ubumwe anatangiza ikigega cy’ amahoro cya Afurika yunze ubumwe cyatangiranye miliyoni 60 z’ amadorali y’ Amerika.

Kuri iki cyumweru Perezida Kagame na Minisitiri w’ Intebe Abiy bayoboye ibiganiro bya Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma nyafurika yiga ku ikoranabuhanga n’ uhare rwaryo mu iterambere ry’ ubukungu muri gahunda y’ icyekerezo 2030 -2063.

Perezida Kagame mu ijambo ry’ uyu munsi yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira ikoranabuhanga biribafasha kubika amakuru neza mu buryo bwizewe.

Amafoto


Kagame, Abiy na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde



Kagame na Moussa Faki Mahamat perezida wa Komisiyo ya AU


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa