skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro y’abagize Guverinoma nshya-VIDEWO

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 31 kanama 2017 mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida Kagame, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11 bagize Guverinoma nshya.
Ijambo rye ryibanze ku guha ikaze abaminisitiri bahawe inshingano nshya, akomoza ku bayobozi bagera mu kazi bakirengagiza ibyo barahiriye, anavuga ku bubasha budakoreshwa n’abayobozi kandi babufite.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 31 kanama 2017 mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida Kagame, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11 bagize Guverinoma nshya.

Ijambo rye ryibanze ku guha ikaze abaminisitiri bahawe inshingano nshya, akomoza ku bayobozi bagera mu kazi bakirengagiza ibyo barahiriye, anavuga ku bubasha budakoreshwa n’abayobozi kandi babufite.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, iyi guverinoma yashyizweho tariki 30 Kanama 2017.

Yashyizeho abagize Guverinoma nyuma y’amasaha make ashyizeho Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edourad.

Abari buze kurahira bose baraza gukora indahiro ikurikira nkuko iteganywa n’Itegeko Nshinga: “Jyewe ………. ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’ u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro,
nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.

Gatete Claver; Nduhungirehe Olivier; Jean Philbert Nsengimana ntabwo bari mu baminisitiri barahiye kuri uyu munsi.

12:18: Abagize Guverinoma nshya batangiye kurahira.

Abavuye muri Guverinoma/Judith Kazayire (hagati) yakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

12: 14: Serge Guillaume Nzabonimba niwe wari uyoboye uyu muhango. Yahamgaye abagiye kurahira bose.

12:13: Indirimbo y’ubahiriza Igihugu niyo yatangije uyu muhango

12:12: Perezida Kagame ageze mu Inteko inshingamategeko aje aherekejwe n’abandi bayobozi.

Uhereye iburyo: Dr Alexis Nzahabwanimana; François Kanimba; Seraphine Mukantabana na Stella Ford Mugabo

Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite; Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; Abaguverineri b’Intara; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.

Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).

Bamporiki Edouard wagizwe Perezida w’ITORERO ry’Igihugu asuhuzanya na Dr Frank Habineza

REBA VIDEWO:

Photos:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa