skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi batatu abasaba kwirinda kuruha imburagihe

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu barimo Dr Uwera Claudine uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ndetse n’abayobozi babiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha abasaba kudacika intege, kutaruha no kwirinda inege yo ku gipimo cyo hejuru.
Perezida yasabye abo bayobozi gutekereza ko cyane kuko abaturage babitezeho byinshi.
Yagize ati “Gutekereza abaturi inyuma bizadufasha no mu gihe hari bamwe muri twe barushye (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu barimo Dr Uwera Claudine uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ndetse n’abayobozi babiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha abasaba kudacika intege, kutaruha no kwirinda inege yo ku gipimo cyo hejuru.

Perezida yasabye abo bayobozi gutekereza ko cyane kuko abaturage babitezeho byinshi.

Yagize ati “Gutekereza abaturi inyuma bizadufasha no mu gihe hari bamwe muri twe barushye imburagihe, igihugu cyacu ntikizahungabane kuko gifite imbaraga. Hari imikorere, imyifatire n’imyumvire igomba kuturanga nk’abayobozi kugira ngo tugere aho dushaka.”

Yongeyeho ati “ Tugomba gukora nk’abikorera kandi tugahora dutekereza abanyarwanda dukorera. Iyo dukoze nabi, bigira ingaruka ku bandi, cyane cyane abanyarwanda dushinzwe. Inshingano yacu rero ni ugukora ibizima, tugakora neza, ibikorwa byacu bikagera ku banyarwanda bose.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko no mu gihe bibayeho ko hagira abaruha by’imburagihe ntibikwiye gutuma igihugu kitagera ku nshingano.

Yagize ati “Akenshi abacitse intege n’abarushye imburagihe, igihe byabaye ntibitume igihugu kitagera ku nshingano kiba cyarihaye […] iyo bitagenze neza tugomba kwibuka ko uko turi abayobozi na none nitwe biheraho ariko hejuru ya byose abanyarwanda dukorera, igihugu dukorera, iyo utakoze neza mu buryo bwubahiriza icyifuzo cy’abanyarwanda ariko wowe wiyumvamo ko wakoze neza ingaruka abo zijyaho birumvikana ko ari abandi.”

Yongeyeho ati “Nk’abantu ntitwavuga ko nta nenge tuzabonwaho ariko bikwiye kuba bifite igipimo bigenderaho, uri gatatu ku icumi n’uri kuri 7-8 ku icumi […] hari igipimo tudakwiriye kujya hasi cyane kuri twe babaye muri aya mateka, mu rugamba rw’igihugu cyacu.”


Isabelle Kalihangabo

Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi asimbuyeho Dr Uzziel Ndagijimana.
Gushyirwa kuri uyu mwanya byatangajwe mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika ku wa 6 Mata 2017.

Abandi barahiye ni Col Ruhunga Kibezi Jeannot usanzwe ari Umusirikare Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda uherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB) na Kalihangabo Isabelle wari uherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije warwo. Aba bombi bahawe izi nshingano ku wa 9 Mata 2018.

Dr Uwera yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’agashami k’imari [economics] muri iyi kaminuza. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Suède mu bijyanye n’ubukungu ariko mu gashami k’ibidukikije.


Col Ruhunga Jeannot
Ni mu gihe Col Ruhunga yinjiye mu gisirikare cya RPA mu Ukuboza 1990 ubwo asanze bagenzi be mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu mugabo wavutse mu 1964, afite abana babiri. Afite impamyabumenyi zitandukanye yavanye muri za kaminuza zinyuranye. Afite kandi n’impamyabushobozi zirimo ijyanye no kugenza ibyaha yabonye mu 2008 ayikuye muri Amerika mu rwego rushinzwe ubutasi [FBI National Academy], iyo kurwanya iterabwoba yabonye mu 2006 ayikuye muri George Marshall Centre yo mu Budage; iy’Iperereza yakuye i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 2003.

Kalihangabo wagizwe Umunyamabanga wari RIB, yari asanzwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera uru rwego rushya ruzaba rubarizwamo.
Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.


Dr Uwera Claudine
Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa