skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Museveni baganira ku bibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye intumwa ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bakaganira ku bibazo biri gahati y’ u Rwanda na Uganda, ibiganiro byibanze ku kwishyirahamwe kw’ ibihugu.
Nk’ uko Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga, Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba akaba n’ Umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo yabitangarije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko mu byo aba bayobozi baganiriyeho harimo ikibazo cy’ Abanyarwanda (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye intumwa ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bakaganira ku bibazo biri gahati y’ u Rwanda na Uganda, ibiganiro byibanze ku kwishyirahamwe kw’ ibihugu.

Nk’ uko Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga, Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba akaba n’ Umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo yabitangarije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko mu byo aba bayobozi baganiriyeho harimo ikibazo cy’ Abanyarwanda bamaze iminsi bashimutirwa muri Uganda bigakurura umwuka utari mwiza hagati y’ ibihugu byombi.

Yagize ati “Perezida Kagame uyu munsi yakiriye mugenzi wanjye wa Uganda (Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga) Sam Kutesa wari ufite ubutumwa buvuye kuri Perezida Museveni, ibiganiro byiza byibanze ku kwishyirahamwe kw’ ibihugu. Perezida Kagame yashimangiye ko imigenderanire kugira ngo itange umusaruro hari ikigomba kugorwa na buri wese impande zombi zikabyungukiramo”

Yongeyeho ati “Banaganiriye ku migenderanire mu karere, umubano w’ ibihugu byombi, harimo kuba Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi no kuburirwa irengero muri Uganda bigateza umwuka utari mwiza imiryango y’ Abanyarwanda igasaba guverinoma y’ u Rwanda kugira icyo ibikoraho”

Ibi biganiro bibaye mu gihe humvikanaga umwuka utari mwiza hagati y’ ibihugu byombi hababa hari icyizere ko mu gihe ibi biganiro byatanga umusaruro umubano w’ ibihugu byombi by’ umwihariko imigenderanire yamera neza.

Muri 2016, ubwo Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Uganda Sam Kutesa yahaga ikaze Perezida Kagame muri Uganda, aha ni ku kibuga cy’ indege Antebbe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa