skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’ abanyeshuri biga ibijyanye n’ ubushabitsi muri Amerika

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 yakiriye itsinda ry’ Abanyeshuri biga ibijyanye n’ ubushabitsi muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’ iminsi itatu.
Abo banyeshuri uko ari 30 biga muri Wharton Business School bari mu rugendoshuri rugamije kwiga uko u Rwanda rwiyubatse rukaniteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,
Bashishikajwe no kumenya uburyo bw’ imiyoborere bwakoresheje kugira ngo u Rwanda rubashe kwiteza (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 yakiriye itsinda ry’ Abanyeshuri biga ibijyanye n’ ubushabitsi muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’ iminsi itatu.

Abo banyeshuri uko ari 30 biga muri Wharton Business School bari mu rugendoshuri rugamije kwiga uko u Rwanda rwiyubatse rukaniteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,

Bashishikajwe no kumenya uburyo bw’ imiyoborere bwakoresheje kugira ngo u Rwanda rubashe kwiteza imbere nta kintu kinini ruhereyeho.

Uru rugendoshuri rwahawe insanganyamatsiko igira iti “Amakimbirane, ubuyobozi, impinduka: amasomo yakwigirwa ku Rwanda”

Abo banyeshuri beretswe uburyo ubutegetsi bwegerejwe abaturage, uruhare rw’ abikorera mu iterambere na gahunda zo kwishakamo ibisubizo nka Gir’ inka, ubudehe n’ izindi.

Prof. Katherine Klein, umwe mu bayobozi b’ ishuri Wharton yavuze ko nyuma y’ ibiganiro bahawe yasanze hari uburyo bwo guteza imbere imikoranire.

Yagize ati “Twize byinshi ku gihugu, hari amahirwe ashobora kungura u Rwanda n’ abanyeshuri”

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazasura abayobozi b’ urwego rw’ abikorera, urw’ imari n’ urw’ amabanki.

Umuyobozi wa RDB, Akamanzi Claire yavuze ko aba banyeshuri nyuma yo kurangiza urugendoshuri barimo mu Rwanda bashobora kuba abashoramari, inzobere, kimwe n’ uko babera u Rwanda abambasaderi beza.

Ni ku nshuro ya Gatandatu Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri nk’ aba, muri Nzeli 2015 yakiriye abari baturutse muri kaminuza yo muri Pennsylvania aho basuye urwibutso rwa Kigali, Umudugudu w’ ikitegererezo mu Bugesera, urwibutso rwa Ntarama, ishuri ry’ abakobwa riri I Gashora basura n’ ahandi batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa