Kigali

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 21 February 2018 Yasuwe: 1695

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare 2018 Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Zambia, Edgar Lungu watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Zambia n’ u Rwanda bifitanye umubano mwiza. Perezida Lungu yaherukaga mu Rwanda mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame tariki 28 Kanama 2017.
Ni mu gihe kandi nawe yakoreye uruzinduko rw’ akazi muri Zambia tariki 19 Kamena 2017. Icyo gihe abakuru b’ ibihugu byombi basangiye ku meza, ku munsi wa kabiri asura akarere ka Kafue karimo uruganda rukora ibyuma rwa ’Kafue Steel Company’, mu rwego rwo kumenya imikorere y’inganda zo muri iki gihugu.

U Rwanda na Zambia bisangiye umubano mwiza ushingiye kuri Politiki. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwari ingenzi ku bihugu byombi kuko bikeneye kungurana ubumenyi.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Lungu azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, agakurikizaho gusura igice cyahariwe inganda cya ’Special Economic Zone’, mbere yo gusangira ku meza na Perezida Kagame.

Uruzinduko rwa Perezida Lungu mu Rwanda rugiye kuba nta minsi ine irashira Perezida Kabila avuye mu Zambia mu ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri aho we Kabila na Lungu baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’ ikibazo cy’ umutekano ku mupaka uhuza Zambia na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo

Zambia ni igihugu gikungahaye mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo n’inganda, kikagira umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azwi nka “Copper”.


Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Uwacu yagaragaje ko afite impano yo kuririmba [VIDEO]

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne yaririmbye agace gato k’...
23 September 2018 Yasuwe: 1081 0

Protais Musoni yavuze impamvu Afurika biyigora gushyira hamwe n’ ubwo imaze...

Umuyobozi wa Pan- African Movement mu Rwanda Protais Musoni yavuze ko...
23 September 2018 Yasuwe: 659 0

Rwamagana: Umudugudu ufite abaturage bose batanze mituelle wahembwe igare...

Umuyobozi w’umudugudu w’Umunini Hagenimana Déo yahembwe igare rishyashya...
22 September 2018 Yasuwe: 771 0

Guverineri Gatabazi yanenze akagari kananiwe kwinjiza mu nyubako umuriro...

Umuyobozi w’ intara y’ amajyaruguru JMV Gatabazi yagaye ubuyobozi bw’ Akagari...
21 September 2018 Yasuwe: 643 0

Pan African Mouvement irateganya kwagura ibikorwa byayo bikagera ku rwego...

Umuyobozi w’Umuryango ugamije kubohora Abanyafurika (Pan African...
21 September 2018 Yasuwe: 148 0

Ingabire Victoire yavuze ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa

Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w’Ishyaka FDU Inkingi ritemerewe...
21 September 2018 Yasuwe: 6290 2