Kigali

Kagame yakiriye Perezida Nyusi wabimburiye abayobozi bategerejwe mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 19 July 2018 Yasuwe: 2737

Urugendo rwa Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi ni rwo rwabimburiye urw’abandi ba perezida barimo uw’u Bushinwa Zi Jinping na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi bateganya kugirira mu Rwanda.

Perezida Nyusi wageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 19 Nyakanga 2018 yakiriwe na Perezida Kagame wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Ni uruzinduko ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu Ukwakira 2016, rwari urwa kabiri agiriye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo kuko yaherukagayo mu 2004.

Perezida Nyusi yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu kuko ibendera rya Mozambique ryazamuwe ku mihanda ya Kigali, uturutse ku Kibuga cy’Indege ukagera kuri Kigali Convention Centre no mu mujyi rwagati.

Biteganyijwe ko Perezida Nyusi asura agace kahariwe inganda kazwi nka “Kigali Special Economic Zone” i Masoro mu Karere ka Gasabo mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame ku meza ku mugoroba.

Aba bakuru b’ibihugu bazagirana ibiganiro mbere yo guhura n’itangazamakuru.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Nyusi azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza ndetse anasure inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu. Uyu mupaka watashywe na Perezida Kagame hamwe n’umuherwe w’umunyamerika Howard G Buffet mu 2017.

Perezida Nyusi azava mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga ruhite rwakira Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzaba ari i Kigali wa 22 na 23 Nyakanga nyuma yaho rwakire Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ku wa 23 na 24 Nyakanga 2018.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir izatangira ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble smith emmy

    xtamos muito feliz para ver presidente filpe jacinto nyusi aqui em kigali twishimiye kwakira filipe jacinto nyusi wa moza.bique

    4 months ago

Inzindi nkuru

Perezida Kagame yahaye Perezida Macron ubutumwa bumutumira mu...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yandikiye Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel...
20 November 2018 Yasuwe: 591 0

WDA yahawe Umuyobozi Mukuru Mushya usimbura Gasana Jerome

Pascal Gatabazi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe Guteza...
20 November 2018 Yasuwe: 980 0

Inama idasanzwe y’ abaminisitiri ya tariki 19 Ugushyingo 2018 yahaye benshi...

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ugushyingo 2018, Inama y’Abaminisitiri...
20 November 2018 Yasuwe: 5267 0

Abasenateri batumije Minisitiri w’ Intebe Ngirente ngo atange ibisobanuro ku...

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo idasazwe ya Sena iyobowe na Senateri...
19 November 2018 Yasuwe: 805 2

Umwanditsi w’ ibitabo China Keitetsi yatanze impamvu Afurika ikeneye...

Umugore w’ Umunya- Uganda akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo w’ impirimbanyi y’...
19 November 2018 Yasuwe: 1306 1

Indangamuntu y’ ikoranabuhanga ntabwo iteza ibibazo- Perezida...

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe Paul Kagame...
18 November 2018 Yasuwe: 1484 0