Kigali

Perezida Kagame yakomoje ku nama yagiriwe n’ inshuti ze mbere y’ amatora

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 October 2017 Yasuwe: 822

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mbere y’ uko u Rwanda rwinjira mu matora y’ umukuru w’ igihugu hari inshuti ze z’ abanyamahanga zamubgiriye inama z’ uko akwiye kubigenza agakomeza kuyobora cyangwa akazongera agasubira ku butegetsi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 ubwo yari yitabiriye umugoroba w’umusangiro usoza ihuriro ry’abagize Unity Club Intwararumuri ryabaga ku nshuro ya 10.

Perezida Kagame yavuze ko yabonaga ubutumwa ahantu harimo no kuri twitter abantu bajya impaka, kugera ubwo bamwe mu nshuti ze baje kumureba cyangwa bakamutumaho inshuti zabo bagamije ko adakomeza kuyobora u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yamubera umutangabuhamya kuri ibyo.

Yagize ati “Inama bampaga zari ukuvuga ngo ariko se ni gute wenda utakora nk’ibyo Putin umwe wo mu Burusiya yakoze. Ni ukuvuga ngo ushobora kugenda ukareba undi akayobora, hanyuma ukaba ukora ariko utagaragara, ugakora icyo ushaka hanyuma mu gihe runaka ukongera ukagaruka.”

Indi nama bamuhaye ngo ni ukureba umwe mu bayobozi mu gihugu akamugira umukuru w’igihugu wo kumusimbura hanyuma we akazajya amugenzura akanamuha amabwiriza. Icya gatatu ngo barakibuze kugeza ubwo ababajije uburyo aribo bari ku isonga mu kwigisha demokarasi barangiza bakananirwa kuyishyira mu bikorwa ubwabo.

Yavuze ko aba banyamahanga badatekerezaga ku mahitamo y’abanyarwanda ahubwo icyo bari bagambiriye ni ugushaka uko bahanganisha abayobozi igihugu gifite.

Ati “Ntabwo abanyaburayi baba batekereza inyungu z’abaturage, baba bishakira uko bakungukira mu gukoresha abayobozi ba Afurika.”

Mu nama ebyiri Perezida Kagame yagiriwe n’ abanyamahanga yazumvise abasaba iya gatatu ntibayibona. Inama ya gatatu yagombaga kuba ishingiye ku mahitamo y’ Abanyarwanda.

Mu matora y’ umukuru w’ igihugu yo muri Kanama 2017 yakurikiye izi nama yagiriwe, Perezida Kagame yatowe n’ Abanyarwanda ku kigero cya 98%.

Perezida Kagame na Madamme Jeannette Kagame/Photo:Umuseke

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kabanga

    Nyamara bari bamugiriye inama nziza.Byari kuba byiza iyo bisobanurirwa abanyarwanda mbere yamatora ariko.

    2 months ago
  • chat_bubble Mpayano

    Abo banyamahanga ntabwo baba bazi ukuntu abaturage baba bakunda umukuru wigihugu cyabo Reba muri Kongo,Uganda,Burundi bose bifuzako abaperezida babo babayobora ubuziraherezo.Kugeza bapfiriye kubutegetsi nkomuri Cote d’Ivoire.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Ni iki kigize u Rwanda uko turubona uku?

Isura u Rwanda rufite ubu mu ruhando mpuzamahanga itandukanye n’iyo...
17 January 2018 Yasuwe: 562 1

Mureshyankwano yeretse abasore n’ inkumi ko guhinga bitabuza umuntu kuzaba...

Guverineri w’ Intara y’ amagepfo Mureshyankwano Rose yanenze abasore n’...
17 January 2018 Yasuwe: 442 0

Burera: Meya arashinjwa gukingira ikibaba umuyobozi bava inda...

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Uwambajemariya Florence arashinjwa...
17 January 2018 Yasuwe: 770 0

Ese imyanzuro ya UPR ishobora kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubufansa?

Imiryango itandukanye n’ibihugu bikomeje gusaba ko Leta y’Ubufaransa yagira...
16 January 2018 Yasuwe: 462 0

Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yongeye gusura Rwanda

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri kuri uyu wa Mbere yakiriye muri...
15 January 2018 Yasuwe: 309 0

Polisi yasezeye Abofisiye 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku cyumweru tariki 14 Mutarama uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u...
15 January 2018 Yasuwe: 1459 1