skol
fortebet

Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare cya RDF

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abarimo General Major Mubarakh Muganga wahawe ipeti rya Lt General anamugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Sponsored Ad

General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere

General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

Kuri uyu wa 4 Kamena 2021 nibwo Perezida wa Repubulika yazamuriye amapeti abarimo General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF.

Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Mata 2012 ni bwo Muganga yavanywe ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General. Yayoboye Diviziyo ya Kane mbere yo kujya kwiga mu mahanga aho yavuye agahabwa kuyobora Diviziyo ya Mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa