skol
fortebet

Perezida Kagame yakuye Gen.Patrick Nyamvumba wari minisitiri w’umutekano mu gihugu ku mirimo ye

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020,Perezida Kagame yahagaritse Gen. Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano mu gihugu. Ibi byatewe ngo n’iperereza riri kumukorwaho gusa ibyaha akurikiranweho ntibyavuzwe.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe,rivuga ko Gen.Patrick Nyamvumba yasabwe gusubira ku biro bya RDF akarindira ibikurikira.

Kuwa 04 Ugushyingo 2020 nibwo Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, barimo na Gen. Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Bivuga ko kwirukanwa kwa Gen.Nyamvumba byaba bifitanye isano n’ibyo Perezida Paul Kagame aheruka kumubaza niba azi ikibazo kigendanye n’ibitaro mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Perezida Kagame ntiyavuze byinshi kuri icyo kibazo, gusa yavuze ko mu bagomba kukimusubiza harimo Bwana Nyamvumba.

Ubwo yatangizaga umwiherero wa 17, taliki ya 16 Gashyantare 2020 w’abayobozi 400,Perezida Kagame yavuze ko uwo Mwiherero yari awutegereje cyane ndetse nubwo watangiye ari ku cyumweru ngo iyo utangira kuwa kabiri w’icyumweru cyari gukurikira hari abandi baminisitiri batari kuwitabira,bakiyongera kuri Evode Uwizeyimana,Dr.Diane Gashumba n’uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi,Dr.Isaac Munyakazi batawitabiriye kubera amakosa bakoze.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko Dr.Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima weguye kubera amakosa atandukanye yakoze mu miyoborere arimo kumubeshya ko hari ubushobozi buhagije bw’uko abantu bapimwa Coronavirus nyuma bikaza kugaragara ko ibikoresho byari bihari bitari bihagije.

Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ko yohereje abo muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu kugira ngo basuzume ibyo Minisitiri Gashumba yavugaga basanga habayemo kubeshya.

Yagize ati "Ubwo natumye ntyo,nari nabwiye uwo muntu nti ubwire na kanaka n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.Umwe mu bo muri Minisiteri y’umutekano niwe wahisemo kohereza abantu bajya muri minisiteri y’Ubuzima ubwayo,kujya kumenya uko tunifashe.

Bageze muri Minisiteri y’ubuzima,ababikoramo barababwira bati “ibyo bikoresho ntabyo dufite,dufite iby’abantu 95 gusa ibyo muvuga n’ibiki.”Hanyuma maze kubona iyo raporo ivuye mu bashinzwe umutekano,nyohereza muri Minisiteri y’ubuzima nti “ariko ko abantu bambwiye ngo nubwo muvuga ngo mufite ibintu bishobora gukora ku bantu 3500,ko bambwiye ko mufite iby’abantu 95 nibyo.Bati “Yego nibyo.Ndabaza nti “ibyo bindi si mwantumagaho ngo abantu 400 muraba mugabanyije,na 400 ntimwashobora kubakoraho mufite 95 gusa?.Ngo niko bimeze.”

Tariki 23 Kamena 2013 nibwo Gen Patrick Nyamvumba wavutse kuwa 11 Kamena 1967 yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Icyo gihe Gen Nyamvumba yari asoje imirimo ya nk’Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), aho yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

Gen Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo mu 2003.

Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997.

Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2007.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Gen Nyamvumba yanabaye kandi intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye, aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.

Mu 2007 yanabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu, Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera Loni igihe kirekire.

Iyi minisiteri y’Umutekano mu gihugu,Gen.Nyamvumba yari amaze amezi atandatu ayoboye yari yaravanyweho mu 2016, yongera gusubizwaho umwaka ushize.

Ibitekerezo

  • NIKO BIMEZE MU ISI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa