skol
fortebet

Perezida Kagame yamaganye umuco mubi wa bamwe mu baganga bagira ubusumbane mu kwita ku barwayi

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida Kagame yanenze abaganga bita cyane ku bayobozi bakomeye bakareka ababaye cyane kubera ko baciriritse aho yavuze ko nta munyamwuga ukwiriye gukora ikosa rikomeye nk’iryo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Nyakubahwa perezida Kagame yahuriye mu Intare Conference Arena n’abaganga barenga 800 bakorera mu turere twose tw’u Rwanda abaganiriza byinshi mu mwuga wabo aho yanenze bamwe muribo babona abayobozi bakomeye [yatanze urugero rwa minisitiri] bakareka abarwayi bari barembye bakamwirundaho kandi wenda afite uburwayi bworoheje.

Yagize ati “Minisitiri araza abaganga bose mu bitaro bakajya kumwakira bagasiga abarwayi barembye cyane no kumurusha.Ni gute umunyamwuga yemera ko ibyo bibaho?.Musobanura mute akamaro n’ibyihutirwa?.Minisitiri w’Intebe ajya kwivuza urutoki rwe rugize ikibazo,umuyobozi wabyo akaza n’abaganga bose.Ese niko byagakwiriye kugenda ? ni hehe handi mwabibonye?.Ibi ni iki byafasha ku mwuga wanyu.N’ukutita ku bintu.”

Perezida Kagame yasabye abaganga kugabanya umubare w’abajya mu mahanga gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu, guhindura imyumvire y’abumva ko ubuvuzi bwo mu Rwanda budafite ubushobozi kandi bakita ku bijyanye no kohereza abantu hanze kuko hari aho bikorwa bidakwiye.

Yagize ati “Kohereza umurwayi hanze mwabigize uburyo bwo guturisha umuryango we.Tuvuga amagambo adakwiriye imbere y’umurwayi bikarushaho kumutera ubwoba akumva ko igisubizo cyiza ari uko yakwerekeza hanze gushaka ubufasha.Nimwe mukwiriye kubemeza ko serivisi mubaha zabakiza ntibakomeze guhangayika.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abajya kwivuza bavuga ko bafitanye isano nawe bagashyirwa mu byumba bya VIP, bikarangira azaniwe fagitire ngo ayishyure.Yabaza ikigo cyayizanye ibiranga ko uwo muntu bavuye bafitanye isano bakakibura.Yabajije niba umuntu ushaka amafaranga akora ibintu nk’ibyo.

Perezida wa Republika Paul Kagame yashimiye aba baganga akazi bakora ariko anabibutsa ko n’ubwo hari ibibazo bikiri muri uyu mwuga, byinshi muri byo babifitiye ibisubizo aho yabibukije ko badakwiriye kwitwaza ingengo y’imari ko ari nkeya bigatuma birukana abakiliya baje gushaka serivisi barishyurira.

Perezida Kagame ati “Mukwiriye kugira imyumvire y’uko byose bizahera kuri mwebwe.Ntabwo mukwiriye gutegereza ko umuntu aza kubabwira ko ibyo muri gukora ari bibi kuko nta gaciro bigira.Ntabwo muri injiji.Hari umukino wo kunenga uri mu baganga,abameya,abaminisitiri,n’abandi.Nta muntu uvuga ngo “Ninjye wateje iki kibazo”,Mureke tugire uruhare mu gushaka ibisubizo.Iyo mbajije minisitiri anenga uwamubanjirije,uwamubanjirije nawe akanenga uwamubanjirije.Igisigaye n’uko bagiye kuzatangira kunenga n’abazaba abaminisitiri.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa