skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye inzego zose bireba gukemura burundu ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuze ko inzego zitandukanye zaba iza Leta n’abikorera zigomba gushakira umuti ikibazo cyo gutinda kwishyura abaturage mu gihe hari imirimo bakoreshwejwe, kuko usanga hari aho bakoreshwa ariko bagategereza igihembo cyabo bagaheba.
Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio na Televiziyo by’igihugu kuri iki Cyumweru, ubwo yakiraga ibibazo by’abari bateraniye mu cyumba ikiganiro cyaberagamo n’iby’abaturage bo mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Uwitwa (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuze ko inzego zitandukanye zaba iza Leta n’abikorera zigomba gushakira umuti ikibazo cyo gutinda kwishyura abaturage mu gihe hari imirimo bakoreshwejwe, kuko usanga hari aho bakoreshwa ariko bagategereza igihembo cyabo bagaheba.

Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio na Televiziyo by’igihugu kuri iki Cyumweru, ubwo yakiraga ibibazo by’abari bateraniye mu cyumba ikiganiro cyaberagamo n’iby’abaturage bo mu mpande zitandukanye z’igihugu.

Uwitwa Dusingizumukiza Firmin wo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, yabanje gushimira Perezida Kagame ibyiza yagiye abasezeranya kandi bigakorwa, ariko avuga ko hari n’ibibazo afite.

Yagize ati “Muri iyi minsi hari ukuntu twumva ku maradiyo uko bwije n’uko bukeye bakavuga ngo ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage ahantu runaka, nkaba nababaza ngo ese murateganya iki kugira ngo iyo ndwara mbi iri muri ba rwiyemezamirimo ibe yacika burundu?”

Perezida Kagame yasubije ko ba rwiyemezamirimo bambura abakozi bakoresha ari ibintu bidakwiriye kuba bihari.

Yakomeje agira ati “Ubwo n’inzego bakorana nazo cyangwa zibakoresha, n’inzego noneho za leta zishyira ibintu mu bikorwa, zikurikirana ibintu cyangwa z’ubutabera, uwo muco ni ugushaka uko tuwurwanya bigacika burundu ntibikomeze kuko ba rwiyemezamirimo baba bakora imirimo bazishyurirwa.”

“Nta mpamvu rero mu nyungu zabo babarira mu gutwara iby’abandi, ntabwo bishoboka, ibyo ni ukubikosora.”

Kuri icyo kibazo, Perezida Kagame yabajijwe niba kuba rwiyemezamirimo atarishyurwa byajya biba ikibazo ku muturage, kuko hari ubwo rwiyemezamirimo atabishyura avuga ko nawe atarishyurwa.

Yakomeje agira ati “Ariko no ku ruhande rw’inzego za leta niba rutishyura, ngira ngo nabyo mujya mubyumva ariko byajyaga bivugwa n’abandi, tubisubiza kenshi kandi bimwe bigakurikiranwa bigakosorwa, ntabwo biranoga neza uko nibwira, ariko leta ikwiye kuba yishyura.”

“Kandi ahenshi usanga baratinze kwishyura atari nuko babuze n’amafaranga. Biragenda bigahera mu nzira gusa abantu batakoze ibyo bagombaga gukora. Ibyo rero ni ugufatirwa umwanzuro ubikemura byanze bikunze.”

IKibazo cyo kutishyurwa na ba rwiyemezamirimo ni ikibazo Perezida Kagame yakunze kubazwa kenshi mu ngendo akorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho yageze akaba yarakunze gusiga asabye ko bihita bikemurwa kandi bigakorwa.

Ibitekerezo

  • Mama se azavuga kuri Nzaramba ryari ko atumereye nabi???

    Twe twakoreye company yitwa Ptc none tumaze amezi 7 ntafaranga nari mwe iyo tubajije baratubwira ngo niyibukuru byatugizeho ingaruka kuko twafataga za essence na Mazitou ngo tuzishyura vuba bigera aho bateje nibyacu niba tuzabona Nyakubahwa president ngo tumugezeho icyo kibazo sinzi

    Message zacyu ntazo mwasomye kandi ibyo bintu sibyiza namwe azabakosore gahunda yo kubeshya muyireke tuba dushaka kwuganirira na perezida wacyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa