skol
fortebet

Perezida Kagame yashimye imikorere ya Global Fund

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye imikorere y’ umuryango nterankunga Global Fund agaragaza ko imikorere y’ uyu muryango ikoreshejwe mu guhana n’ ibindi bibazo by’ Isi byabonerwa ibisubizo.
Yabivuze kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nyobozi ya 37 y’umuryango Global Fund Board
Umukuru w’ igihugu yavuze ko umuryango Global Fund hamwe na PEPFAR ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Global (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye imikorere y’ umuryango nterankunga Global Fund agaragaza ko imikorere y’ uyu muryango ikoreshejwe mu guhana n’ ibindi bibazo by’ Isi byabonerwa ibisubizo.

Yabivuze kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nyobozi ya 37 y’umuryango Global Fund Board

Umukuru w’ igihugu yavuze ko umuryango Global Fund hamwe na PEPFAR ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Global Fund n’ u Rwanda bwatumye imfu zigabanyuka icyizere cyo kubaho ku banyarwanda kirazamuka.

Yagize ati “Kubera ubwo bufatanye, ubu Abanyarwanda benshi babona imiti irwanya ubwandu bwa SIDA. Impfu ziterwa n’indwara z’igituntu na malaria zaragabanutse cyane. Ibi byatumye Icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda cyiyongeraho imyaka irenga 20”.

Yavuze ko ukwaguka k’ umuryango Global Fund byaziye rimwe no kugera kuri byinshi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ati “Uku gutera imbere ntabwo byari kugerwaho iyo hatabaho ubufatanye busesuye mu rwego rwo kuzamura ubuzima burambye. Uwavuga ko Global Fund ari umufatanyabikorwa wagaragaje inkunga ikomeye mu mateka yacu ntiyaba abeshye”

Umukuru w’ igihugu yakomeje avuga ko ikigega Global Fund ari gishya ariko gifite imikorere myiza.

Ati “Ubwacyo, ikigega Global Fund ni gishya, ariko ni n’uburyo bushya bw ’imikorere. Ikigega Global Fund cyazanye uburyo nyabwo bwo gukora kandi butikanyiza. Ntibikwiye gufatwa nk’ibisanzwe. Birashoboka ndetse biranoroshye ko abantu bashyira amafaranga aho adakoreshwa neza n’aho nta bikorwa bifatika bigerwaho”

Yunzemo ati “Niba uburyo bw’imikorere bw’ikigega Global Fund bwakoreshwaga mu guhangana n’ibindi bibazo by’isi, ibisubizo byaboneka. Ubufatanye ni bwiza, nibwo bwatumye tugera kuri ibi byose tuvuga. Ubufatanye bukomeye mu guhangana n’ibibazo mu rwego rw’ubuzima byerekana ko dufite ubushobozi bwo gukemura n’ibindi bibazo”.

Perezida Kagame yashimye inkunga y’ikigega Global Fund ati “ Iyi nkunga izadufasha mu kuramira ubuzima hirya no hino ku isi”.

Kugira ngo ikigega Global Fund kigume gukora neza, birasaba gukomeza gukora neza, gitanga umusaruro. Mu kuzamura urwego rw’ubuzima mu bihugu aho kwikorera imishinga yayo, bituma Global Fund igera kuri byinshi kurutaho.

Perezida Kagame yashimye uburyo ikigega Global Fund gishyira imbaraga mu gukorera mu mucyo no kubaza abantu icyo amafaranga yakoreshejwe

Inama nyobozi ya Global Fund irimo kubera mu Rwanda ibaye ku nshuro ya 37 ikaba yitabiriwe n’ abanyamuryango bagera 260.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa