skol
fortebet

Perezida Kagame yashimye Nyirarukundo avuga ko agiye kumerera nabi inzego zamutereranye

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimiye Umunyarwandakazi usiganwa ku maguru Salome Nyirarukundo witwaye neza mu masiganwa yabereye muri Maroc, nyuma yo gutereranwa na Minisiteri ifite siporo mu nshingano avuga ko agiye kumerera nabi izi nzego.
Hari mu kiganiro yagiranye n’ intore zigera ku 2000 zirimo intore z’ abanyamakuru (Impamyabigwi), intore z’ Abahanzi n’ abanyabugeni (Imparirwakubarusha ) n’ intore z’ abo mu rwego rw’ imikino (Indatabigwi) kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017. (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimiye Umunyarwandakazi usiganwa ku maguru Salome Nyirarukundo witwaye neza mu masiganwa yabereye muri Maroc, nyuma yo gutereranwa na Minisiteri ifite siporo mu nshingano avuga ko agiye kumerera nabi izi nzego.

Hari mu kiganiro yagiranye n’ intore zigera ku 2000 zirimo intore z’ abanyamakuru (Impamyabigwi), intore z’ Abahanzi n’ abanyabugeni (Imparirwakubarusha ) n’ intore z’ abo mu rwego rw’ imikino (Indatabigwi) kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017.

Salome Nyirarukundo washimiwe ahaherutse kwitwara neza no mu masiganwa mpuzamahanga y’ amahoro Kigali Peace Marathon.

Yagize ati “Akagenda bakamuraza ku kibuga cy’ indege akicwa n’ inzara ntafite icyo arya, Ministeri ntacyo yakurikiranye ngo imufashe, Izi nzego ndaza kuzimerera nabi…. Njye nabimenye kubera abanyamakuru babitugezaho.”

Perezida Kagame yashimiye uruhare izo ntore zigira mu iterambere azizeza ubufatanye.

Ati “Imirimo mukora y’ubuhanzi, gukina no gutangaza amakuru igira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda. Mwese tubifuriza guhora mukora uko mushoboye mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Nka Leta twishimira kubatera ingabo mu bitugu ngo mugere ku ntumbero zitandukanye muba mwihaye”.

“Tugomba guhora dushakisha n’abandi bifitemo impano zitandukanye kugira ngo zitezwe imbere. Tuzahora dushakisha uburyo twatera inkunga abifitemo ubumenyi, ubushobozi n’impano zitandukanye kugira ngo bagere kure”.

Perezida Kagame kandi yashimiye abatwara amagare bakomeje guhesha u Rwanda isura nziza. Yanakomoje ku mikino itandukanye volley ball, basketball, net ball, tennis avuga ko abakinnyi bafite impano bakwiye gushyigikirwa.

Umukuru w’ igihugu yanavuze ku kuba u Rwanda rutitabira ku imikino ya Jeux Olympic, avuga ukuntu yigeze kujyayo agasanga ari kumwe n’ abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Rwanda nyamara akakinnyi b’ Abanyarwanda bitabiriye iyi mikino ari hafi ya ntabo.

Ibitekerezo

  • Tuzi nezko ahotugeze mumikino ariwe uhatugejeje.gusa tubabazwa.nubudakorwaho buba mumashyirahamwe yumupira wamaguru butuma abayobozi ba Ferwafa bangiza nkana umupira w,Urwanda kunyungu zabo.

    Tuzi nezko ahotugeze mumikino ariwe uhatugejeje.gusa tubabazwa.nubudakorwaho buba mumashyirahamwe yumupira wamaguru butuma abayobozi ba Ferwafa bangiza nkana umupira w,Urwanda kunyungu zabo.

    Icyo nemeranyaho na H.E giteye agahinda, ni umubare w’abafata mission yo guherekeza abakinnyi ugasanga baruta ubwinshi abo baherekeje.Ugasanga abitwa ko baherekejwe bavayo ntibahabwe ntibitabweho ibyakabafashije amafranga yashiriye mu gufata neza aba baherekeje.Ngizo za hotel nziza zihenze....kandi abaherekejwe baraye muri Lodge.Nibyiza ubwo Umubyeyi yatangiye kubibona!

    H.E adufashe ahane yihanukiriye abayobozi b’umupira w’amaguru bakora nk’abacanshuro!

    H.E adufashe ahane yihanukiriye abayobozi b’umupira w’amaguru bakora nk’abacanshuro!

    H.E adufashe ahane yihanukiriye abayobozi b’umupira w’amaguru bakora nk’abacanshuro!

    Aho yababwiriye wagirango ntamatwi bagira bage babirikana, baba berekanye ko ntacyo bashobaye abagiye buzuye indege batari ngombwa bazagarure amafranga bakoresheje a banze kwakira imfashanyo kuma magare babibazwe bafite abayobozi bisobanure ibise bibahe kwanga inkunga kandi uyikeneye

    muge mwandika inkuru muzi ibyo mwandika Imparirwakubarusha n’intore zo mu mikino ubwo rero ntimukabeshye abanyarwanda kdi ntabantu 2000 bagaragamo

    mzee kijana turamwemera kdi nkeka ko Atari aho gusa haribibazo .gusa sinumva abandi icyobakora niba ibibazo byose ariwe ugomba kubikemura kdi abafite inshingano zindi nyinshi agomba gukemura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa