skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije Guverineri Gatabazi ku mirimo ye,Kayitesi agirwa guverineri w’Intara y’Amagepfo

Yanditswe: Tuesday 07, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na ho Kayitesi Alice agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020,nibwo Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryemeje ko Perezida wa Repubulika yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na ho Kayitesi Alice wari usanzwe ari Meya wa Kamonyi,agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Muri iyi minsi,hari gukorwa iperereza ku bayobozi batandukanye bakekwaho kunyereza imari ya Leta aho bamwe babanza guhagarikwa ku mirimo yabo

Mu Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuwa 25/5/2020 ryemeje ko “Perezida wa Repubulika” yabaye ahagaritse ku myanya yabo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianey “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Aba ba guverineri bahagaritswe ku myanya yabo bakurikiye Gen. Patrick Nyamvumba wayoboraga Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu nawe wahagaritswe ku mirimo ye Kuwa 27 Mata 2020 kubera iperereza yarimo gukorwaho.

Aba bayobozi 2 bahagaritswe bakurikira abandi batanu bakomeye bakuwe muri guverinoma y’u Rwanda muri uyu mwaka barimo:

Dr Diane Gashumba wari minisitiri w’ubuzima

Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko

Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi

Olivier Nduhungirehe wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Gen. Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’umutekano mu gihugu

Gatabazi wahagaritswe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 ari Umudepite.

Yari asimbuye Musabyimana Jean Claude wamaze igihe kigera ku mezi icyenda kuri uyu mwanya, nawe wari usimbuye Bosenibamwe Aimé [uherutse kwitaba Imana] we wamaze imyaka itandatu ayobora iyi ntara.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko hari gukorwa iperereza ku bayobozi bakekwaho kunyereza amafaranga yavuye mu ifumbire Leta yagurishije mu buhinzi.

Ahagana mu 2008 kugeza 2013 leta y’u Rwanda yashoye imari mu mushinga wo kuzana ifumbire no kuyigurisha ku bahinzi mu gihugu hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Abayigurishaga ku bahinzi barimo abikorera bafatanyije na zimwe mu nzego za leta bagombaga gusubiza leta amafaranga bavanyemo.

Uyu mushinga leta yawushoyemo arenga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2014 umugenzuzi w’imari ya leta yagaragaje ko habayeho kunyereza imari nini ya leta muri uyu mushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa