skol
fortebet

Perezida Kagame yatangaje uko intambara zihora Sahel zarangizwa

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri ubu uyoboye Umuryango w’ ubumwe bw’ Afurika yavuze ko imikoranire inoze ariyo yarangiza intambara z’ urudaca ziri Sahel muri Maroc.
Yabivugiye I Munich mu Budage kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 mu nama ya 53 yiga ku mutekano ku Isi.
Ubwo haganirwaga ku kibazo cy’ intambara yo mu gace ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika, kamaze imyaka igera kuri 40 mu ntambara zihanganishije umutwe ugamije impinduramatwara wa Polisario n’Ubwami bwa Maroc Perezida (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri ubu uyoboye Umuryango w’ ubumwe bw’ Afurika yavuze ko imikoranire inoze ariyo yarangiza intambara z’ urudaca ziri Sahel muri Maroc.

Yabivugiye I Munich mu Budage kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 mu nama ya 53 yiga ku mutekano ku Isi.

Ubwo haganirwaga ku kibazo cy’ intambara yo mu gace ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika, kamaze imyaka igera kuri 40 mu ntambara zihanganishije umutwe ugamije impinduramatwara wa Polisario n’Ubwami bwa Maroc Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe mu guhagarika iyi ntambara bifite akamaro gusa yongeraho ko hakenewe imikoranire y’ inzego mu kurangiza izi ntambara.

Yagize ati “Hari imbaraga nyinshi zakoreshejwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Icy’ ingenzi hano ariko si umubare w’abantu bari gushaka gukemura iki kibazo, igikwiye kurebwa ni uburyo bakorana hagati yabo ngo banarengere amafaranga akomeza gupfa ubusa.”

Yunzemo ati “Turebye umusaruro wavuye mu byakoresheje urashimishije, ikindi twareba imikoranire kugira ngo tugere ku musaruro dushaka”

Perezida Kagame ariko yabwiye abitabiriye iyi nama ko icyo Afurika iri gukora ari ukubaka inzego zizahangana n’iki kibazo kandi buri wese ku mugabane (Afurika) akabigiramo uruhare.

Ati “Tugomba gufasha abantu bose iki kibazo kigiraho ingaruka. Biragoye ariko nizera ko kitananirana dukoze ibyo dukwiye gukora kandi tukabikora neza ku gihe.”

Iyi nama yitabiriwe n’ abafata ibyemezo bagera kuri 500 barimo abakuru b’ ibihugu 25 abaminisitiri b’ ububanyi n’ amahanga n’ abingabo bose hamwe bagera kuri 80.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’ Umuyobozi w’ Ubudage Angela Merkel, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Mike Pence, Umunyamabanga w’ Umuryango w’ Abibumbye General António Guterres , na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya Sergei Lavrov.

Ibitekerezo

  • Muli AFRIKA,ntabwo ari muli SAHEL gusa hari intambara.Ikibabaje nuko inyinshi ari Civil Wars (abenegihugu birwanira):Somalia,DRC,Burundi,Egypt,Libya,etc...UMUTI w’intambara urahari,nuko abantu benshi batawuzi.Ku Munsi w’imperuka,imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).
    Izica kandi n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Abazarokoka bazasigara mu isi izaba paradizo.Bisome muli Imigani 2:21,22.Uwo niwo muti wonyine w’intambara yo muli SAHEL n’ahandi.Nubwo abantu batita kubyo Bible ivuga,nicyo gitabo cyonyine imana yaduhaye dusangamo "The Mankind’s Future" (Uko ibintu bizamera mu myaka mike iri imbere).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa