skol
fortebet

Perezida Kagame yatangarije amahanga ko mu Rwanda abicaga inyamaswa aribo basigaye bazitaho

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

Iki gihembo Paul Kagame yagiherewe i Londre mu Bwongereza
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo nk’ umuyobozi w’ indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo avuga ko mu Rwanda abahoze ari abashimusi b’ inyamaswa basigaye bazirinda.
Ni kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017 mu muhango wo gutanga ibihembo mpuzamahanga byo guteza imbere ubukerarugendo wabereye mu mugigi wa Londres mu gihugu cy’ Ubwongereza.
Iki gihembo Perezida Kagame agihawe nyuma y’ igihe gito mu Rwanda (...)

Sponsored Ad

Iki gihembo Paul Kagame yagiherewe i Londre mu Bwongereza

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo nk’ umuyobozi w’ indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo avuga ko mu Rwanda abahoze ari abashimusi b’ inyamaswa basigaye bazirinda.

Ni kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017 mu muhango wo gutanga ibihembo mpuzamahanga byo guteza imbere ubukerarugendo wabereye mu mugigi wa Londres mu gihugu cy’ Ubwongereza.

Iki gihembo Perezida Kagame agihawe nyuma y’ igihe gito mu Rwanda hagaruwe inkura zirabura, intare, ndetse hanatangijwe imishinga yo guteza imbere ubukererarugendo irimo tembera u Rwanda n’ umushinga wo kubaka pariki yo kubungabunga ibidukikije mu gishanga cya Nyandungu mu mugi wa Kigali.

Mu izina ry’ Abanyarwanda bose Perezida Kagame yavuze ko ashimiye abamuhaye icyo gihembo. Yongeraho ko ubukerarugendo u Rwanda rwateje imbere Abanyarwanda babufitemo inyungu mu buryo buziguye.

Yagize ati “Twakoze uko dushoboye tubungabunga ibidukikije kamere twubakira ibikorwaremezo abashyitsi n’ abaturage. Gukura k’ uru rwego (ubukerarugendo) byabaye uburyo bwo gusangira uburumbuke kuko dukora ku buryo inyungu zigera ku muturage mu buryo buziguye”

Yunzemo ati "Urugero abari ba rushimusi uyu munsi ni abarinzi b’ inyamaswa babyiyemeje.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko Abanyarwanda batemberera mu bindi bihugu mu buryo butagoranye kuko ubu Rwanda air ikorera ingendo zayo mu bihugu 24 harimo n’ Ubwongereza.

U Rwanda rukoresha 5 % by’ amafaranga ava mu bukerarugendo mu bikorwa byo guteza imbere abaturiye za pariki. Ibyo bikorwa birimo kububakira amashuri, amavuriro , imihanda n’ ibindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa