skol
fortebet

Perezida Kagame yatangije ibikorwa by’ uruganda rukora imodoka

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 yatangije mu Rwanda ku mugaragaro uruganda rwa Volkswagen rusanzwe rukorera mu gihugu cy’u Budage, avuga ko ari inkuru nziza kuri Afurika kandi ko bizatuma hakurwaho imyumvire y’uko muri uyu mugabane ari ho hatabwa ibyakoreshejwe n’abandi.

Sponsored Ad

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kigo ari intambwe nshya y’urugendo rw’impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda na Afurika, kikaba n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye ibyiza, aho guhora bahendwa n’ibyakoze.

Yagize ati “Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoreshejwe. Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya. Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza kandi ubu ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko bashobora kubigura.”

Perezida Kagame yijeje ko uru ruganda ruzatanga imirimo kandi narwo rukunguka kuko Abanyafurika aribo usanga bagura ibintu byinshi ku Isi; yijeje Volkswagen ko nta kabuza Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bazayibera abakiriya.

Nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera iki kigo cya Volkswagen cyatangiye gukorera mu Rwanda. Imodoka ya mbere cyateranyirije mu Rwanda ya VW Polo iragura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari nayo ihendutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa