skol
fortebet

Perezida Kagame yatanze inkunga yo gushyigikira ikigega kigamije gufasha abagore bafite amakompayi y’ubucuruzi muri Afurika

Yanditswe: Saturday 08, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama isanzwe y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye ku cyicaro gikuru cyawo I Addis Ababa muri Ethiopia yari ifite gahunda yo guhosha intambara kuri uyu mugabane.

Sponsored Ad

Ubwo yageraga Addis Ababa, perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde banagirana ibiganiro

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro yitabiriye inama ku buringanire no kongerera ubushobozi abagore yanatanzemo ikiganiro.

Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ko gutera inkunga imishinga y’abagore bo muri Africa bitanga umusaruro mwiza ndetse ugarukira umugabane muri rusange.

Yavuze ko Africa nikomeza gufatanya mu gushyigikira abashoramari b’abagore bo muri Afurika bizakomeza gutanga umusaruro mwiza kurushaho.

Umukuru w’Igihugu yemeye gutanga ibihumbi 500 by’amadolari ya US yo gushyigikira ikigega kigamije gufasha abagore bafite amakompayi y’ubucuruzi muri Afurika

Perezida Kagame yabaniriye kandi na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri manda y’umwaka umwe wa 2020.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa