skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu kwishyira hamwe no gukuraho inzitizi zikibangamiye ubuhahirane, kugira ngo bibashe kugera ku iterambere rirambye.
Kuri uyu wa Gatandatu Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama ya Banki Nyafurika iteza imbere ubucuruzi (African Export-Import Bank, Afreximbank) yari imaze iminsi ibera mu Rwanda, ikaba yaritabiriwe n’abarenga 1000 barimo abayifitemo imigabane n’abandi bafatanyabikorwa.
Yashimiye uburyo mu myaka 20 ishize iyi (...)

Yashimiye uburyo mu myaka 20 ishize iyi Banki yakomeje gutera inkunga imishinga y’ubukungu no kugira uruhare mu rugamba rw’iterambere n’ubwigenge bya Afurika. Gusa yavuze ko uyu mugabane hari urugendo ugifite cyane cyane mu kwihuza kw’ibihugu n’ubuhahirane.

Yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure na byinshi byo gukora kugira ngo twongerere imbaraga ukwishyira hamwe kw’umugabane no kuzamura ikigero cy’ubuhahirane nk’ibihugu bya Afurika buri ku kigero cya 15%, uyu mubare uracyari muto.

Perezida Kagame yongeyeho ko ubuhahirane butajyana n’ubukungu gusa, ahubwo ubushake bwa politiki bwo gukuraho inzitizi mu buhahirane ari ingenzi kandi ibihugu byabikoze byongereye ishoramari n’ubukungu, agasanga uru rugero rwiza rwasangizwa umugabane wose bityo abaturage bakungukira mu kwishyira hamwe kw’ibihugu.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byasinye amasezerano yo koroshya ubuhahirane, aho nka Uganda, u Rwanda na Kenya abaturage bagenderana bakoresheje indangamuntu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyo Afurika ikwiye guteza imbere birimo inganda, kugira ngo ikemure ikibazo cyo kwisanga mu gihombo iyo iri mu biganiro by’ubukungu n’ibindi bice by’Isi.

Ati “Afurika ikeneye guteza imbere inganda mu gihe cya vuba, ariko ntabwo bihagije kuko dukwiye kuzamura ubucuruzi hagati yacu, gushora imari mu bihugu byacu no mu turere no kubaka ibikorwa remezo duhuriyeho kugira ngo bidufashe mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika.”

Afrexim Bank ni umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere. Muri ubwo bufatanye, yateye inkunga umushinga wo kubaka inyubako izwi nka Kigali Convention Centre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa