skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku banyeshuri bajya kwicuruza hanze y’ u Rwanda [Video]

Yanditswe: Sunday 23, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ku kibazo cy’ icuruzwa ry’ abantu n’ ikibazo cy’ abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’ abiga muri Kaminuza bajya kwicuruza hanze y’ u Rwanda asaba ababyeyi guhagurikira iki kibazo.
Perezida Kagame yavuze ko abana babeshywa bakajyanwa I Burayi bizezwa ko bagiye ahantu hameze nko mu ijuru bagerayo bakabaho nabi bakifuza kugaruka mu Rwanda.
Perezida Kagame kandi yakebuye abashaka gutunga ibyiza batavunikiye avuga ko ushaka gukira cyangwa kubaho neza agomba (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ku kibazo cy’ icuruzwa ry’ abantu n’ ikibazo cy’ abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’ abiga muri Kaminuza bajya kwicuruza hanze y’ u Rwanda asaba ababyeyi guhagurikira iki kibazo.

Perezida Kagame yavuze ko abana babeshywa bakajyanwa I Burayi bizezwa ko bagiye ahantu hameze nko mu ijuru bagerayo bakabaho nabi bakifuza kugaruka mu Rwanda.

Perezida Kagame kandi yakebuye abashaka gutunga ibyiza batavunikiye avuga ko ushaka gukira cyangwa kubaho neza agomba kubikorera, adakwiye kubishakira mu nzira zidasobanutse cyangwa ngo abibone kuko yacurujwe.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko bibabaje kuba abantu bacuruzwa kw’ ibicuruzwa, bagashyirwa ku minzani bagapimwa ibiro bakumvikana igiciro umuntu agurwaho nk’ uko byagendaga kera (mu gihe cy’ ubucakara).

Perezida Kagame yongeyeho ko hadacuruzwa abatarize gusa, ahubwo ko n’ abize nabo bacuruzwa. Uretse abo bacuruzwa n’ ababa babashutse hari n’ abanyeshuri ubwabo bambuka imipaka y’ u Rwanda bakajya kwicuruza hanze y’ u Rwanda. Umukuru w’ igihugu agaragaza ko ari ibintu bidakwiye, agasaba ababyeyi guhaguruka bakabyamagana.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017 , mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR- Inkotanyi yabaye ku nshuro ya 3. Iyo nama iterana rimwe mu myaka 2 aho barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaniyemeza ibyo bagomba kuzaba bagezeko mu yindi myaka 2 iri imbere.

Yagize ati “….Hari ubwo wibwira ngo abo bariho batwarwa ni injiji, ni abantu batazi gusoma no kwandika ariko nabo uko yaba ameze kose ntabwo akwiye gushukwa atyo, afite umuryango, afite abamuri iruhande afite igihugu.”

Yongeho ati “Noneho n’ abize rero, bari muri za High school(amashuri yisumbuye) bari kwiga nabo ukumva ngo barabatwara… Hari n’ abambuka imipaka bagiye kwicuruza , bo ntawe ubatwayenibo bitwaye. Kwicuruza? Kwicuruza ni muco ki? Kugenda ukicuruza waragiza ugataha mu gihugu mu Rwanda ugasubira ku ishuri ukiga!?”

Ibi mu umukuru w’ igihugu abitangaje mu gihe hari amakuru amaze iminsi avugwa ko hari abanyeshurikazi biga muri kaminuza zo mu Rwanda bajya kwicuruza hanze y’ u Rwanda mu mpera z’ icyumweru, impera z’ icyumweru zarangira bakagaruka mu Rwanda bagakomeza amasomo.

Umukuru w’ igihugu asanga uyu muco ababyeyi bakabaye bawurwanya bakabuza urwo rubyiruko kujya kwicuruza.

Ati “Ikibazo kirongera kigasubira inyuma twebwe twese ko turi ababyeyi babo bana ko batuvamo kuki mutarwanya uwo muco mukwiye kubirwanya mukabyanga”

Kurikira imbwirwaruhame yose Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye inama nkuru ya 3 y’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR- Inkotanyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa