skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze kuri Vision 2020,uburezi, icyafasha abayobozi kurokoka Tour du Rwanda,aho EAC igeze,impamvu ari guha imyanya ikomeye urubyiruko n’ibindi

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kirambuye na RBA aho yavuze ku ngingo nyinshi zirimo imbogamizi u Rwanda rwahuye nazo mu kugera ku cyerekezo 2020,icyafasha abayobozi bo mu turere kuteguzwa,uburezi n’ibindi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2000 ubwo hatangizwaga icyerekezo 2020 igihugu cyatangiriye ku busa kubera imbogamizi nyinshi, ariko umusanzu w’abanyarwanda watumye igihugu kigera kuri byinshi.

Yagize ati “Turebye mu mwaka wa 2000 twahereyeho twubaka icyo cyerekezo,byari ukubaka bundi bushya no gusana kubera ko igihugu mu by’ukuri gisa n’icyahereye ku busa ndetse no hanyuma y’ubusa.

Ubwabyo rero urumva uburemere bwabyo n’ukuntu bigoranye ariko nanone abantu ubwabo biha aho bahera kuko muri buri wese harimo umusanzu,harimo imbaraga zishobora gukoreshwa kugira ngo ibintu bihinduke.Gukomera kwabyo urakumva no muri ayo mateka y’aho twahereye.

Abanyarwanda kongera kumva ko dukwiriye kuba umwe,amacakubiri kwicana,ibindi ibyo aribyo byose nta mwanya bigomba kuba bifite mu gihugu cyacu ariko niko byagenze.”

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwakurikiye izi mbogamizi kwari uguhindura imyumvire mibi,abantu bakumva ikibazo kiriho,uburemere bwacyo n’uruhare rwabo n’aho igihugu cyifuza kugana.

Yagize ati "Kubaka no gusana, ndetse no kubaka ibintu bishya bisaba imyumvire, niho bihera. Abantu ubundi barumva ikibazo icyo aricyo, uburemere bwacyo, n’uruhare rwabo, ndetse n’aho twifuza kugana. Nanone siko abantu bose babyumva ariko abenshi mu banyarwanda ndibwira ko babyumva."

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rutageze 100% ku ngamba rwihaye mu cyerekezo 2020 ariko rwageze kuri 80% cyangwa 85%.

Perezida Kagame yavuze ko ibyiza byose u Rwanda rumaze kugeraho bigomba kuramba kandi bizaramba aho yashimangiye ko byose bizagerwaho habayeho guhindura imyumvire.

Perezida yavuze ko Abanya-Afurika bakwiriye kwiha agaciro, ndetse n’ Abanyarwanda bagaharanira kumva ko bashaka ko ibintu byabo biramba, ariko babigizemo uruhare.

Nyakubahwa Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’abayobozi bo mu turere beguzwa ubutitsa mu byitwa Tour du Rwanda aho yavuze ko uwiyemeje kuba umunya Politiki abazwa inshingano ariyo mpamvu utabishaka akwiriye kwigira mu bindi.

Yagize ati “Ikintu cy’ibanze,ugiye ku buyobozi kubera abaturage ntabwo ari ugukora ngo inyungu zibe izawe nk’umuntu wagiyeho.Byombi ntabwo byaba bihuriye n’ukuntu wagiyeho.n’ukuvuga ngo umuyobozi wese wagiyeho uko ariko kose aba akwiriye kugira ibyo asubiza ndetse akwiriye kuzuza inshingano afitiye abaturage.Ukwiriye kwerekana uko ingengo y’imari yakoreshejwe.

Ubonetse ko ibyagombaga kujya ku baturage bikaba ibye ,amafaranga akajya mu mufuka we,akayagira aye,nta yindi nzira ikwiriye kuba iriho itari ukubibazwa mu buryo bw’amategeko.Ugomba gukurikiranwa ugomba kubisubiza.Niba igihugu gishobora kuva aho kiri aho gishaka kugera nibyo bikurikizwa.Nta kuvuga ngo uyu yibye make reka tumubabarire duhane uriya wibye menshi.Oya uwibye yibye,watwaye ibitari ibyawe,watwaye iby’abaturage ugomba kubyishyura.

Politiki uko imeze, urabazwa.Iyo uri umuyobozi ube witeguye gusubiza ibyo ubazwa bijyanye n’ubuyobozi urimo . Niba utabishaka nabyo, wibijyamo. Ufite uburenganzira bwo kwanga kubijyamo bakugira umukuru w’akarere ukavuga uti urabizi ibyo ntabyo nshaka ndashaka kwikorera ibyanjye.Ariko niba wabigiyemo, ubahiriza ibikwiye kubahirizwa.Ubahiriza abaturage wahaye kuyobora.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu akomeje guha urubyiruko imyanya ikomeye muri Guverinoma ari uko ari icyizere cy’ejo hazaza ndetse yifuza ko rwubaka igihugu ejo hazaza.

Yagize ati “Urubyiruko kurushyira imbere birakwiye.Icya mbere birakwiye kuko urubyiruko nirwo rwacu ruri imbere,ejo tuvuga heza hazaza nibo bahari nibo bazaba bakora ibintu bitandukanye bikomeza guteza igihugu imbere.Tuzakomeza gukora uko dushoboye nk’igihugu kugira ngo urubyiruko rubone ibirwubaka kuko tubatezemo ko bazubaka igihugu ejo hazaza.Ntabwo ari ineza tubagirira n’ukuri niko bigomba kumera.”

Perezida Kagame yavuze ko imiryango idafite telefoni zigezweho izazihabwa mu mukoro wa Connect Rwanda,izagabanyirizwa uburyo bwo kubona interineti bakoresha,n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko umuryango wa EAC uhagaze neza gusa harimo ibibazo byo kwikunda kwa bamwe gusa yemeje ko ibyiza bitahita biza ako kanya bisaba gutegereza.

Yagize ati "Umuryango wa EAC wari uhagaze neza kandi niko bizakomeza.Amateka yawo arazwi,byinshi bimaze gukorwa,ufite byinshi uhuriyeho n’ibihugu biwugize.Iteka mu buryo bwo gushyira hamwe ngo ibihugu bihure,bihuze imibereho,bihuze imikorere byumvikana ko bifitiye inyungu buri wese.

Ariko akenshi siko bigenda bitwara igihe,hari abashaka kwikubira,ushaka kugira ngo abe ariwe wunguka kurusha undi nymara buri wese arunguka iyo bigenze neza ni nacyo duharanira.Hari igihe hagati y’igihugu kimwe n’ikindi ntihabeho ubwumvikane ubundi biturutse ku bibazo by’amateka cyangwa ibindi bisanzwe ariko iyo abantu bashyize hamwe uburyo bwo kubikemura buraboneka,burashoboka.Navuga ko uwo muryango wacu wa EAC uhagaze neza ariko wakabaye uhagaze neza kurusha,ugatera intambwe ukagera kure ariko nibyo bibazo navugaga bimwe mu bantu,hagati y’ibihugu rimwe na rimwe kuvuga ko dushaka kubaka umuryango ukomeye,uteye imbere,ukorana ntabwo byahita biba kubera ko wabivuze.Abantu n’abantu ntabwo wabashyiramo ngo babe nkuko ushaka.ibyo byose bigomba kwitabwaho bigakemuka.”

Ku bijyanye n’uburezi,perezida Kagame yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho ariko bari gushakira umuti bimwe mu bibazo bihari.

Perezida Kagame hyavuze ko hari byinshi bigomba gukorwa birimo kongera umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri abanza,ayisumbuye,kaminuza,imyuga ariko hibandwa ku bwiza bw’ibyo biga bizabaha uburyo bwo kwiteza imbere bagateza imbere igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa