skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ukuntu bamwe mu bayobozi bajya bamutenguha n’ impamvu bihanganirwa

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko bamwe mu bayobozi bamutenguha ntibakore ibyo bemeye ko bagiye gukora, nyamara ntibirukanwe kuko batakwirukanwa bose ngo babone ababasimbura.
Ibi umukuru w’ igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, mu kiganiro yahaye Radio na televiziyo by’ igihugu.
Ni ikiganiro cyagarutse ku bintu bitandukanye bireba ubuzima bw’ igihugu n’ abagituye.
Muri iki kiganiro Umunyamakuru yafatiye ku gake cy’ imbwirwaruhame Perezida Kagame yavuze ubwo (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko bamwe mu bayobozi bamutenguha ntibakore ibyo bemeye ko bagiye gukora, nyamara ntibirukanwe kuko batakwirukanwa bose ngo babone ababasimbura.

Ibi umukuru w’ igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, mu kiganiro yahaye Radio na televiziyo by’ igihugu.

Ni ikiganiro cyagarutse ku bintu bitandukanye bireba ubuzima bw’ igihugu n’ abagituye.

Muri iki kiganiro Umunyamakuru yafatiye ku gake cy’ imbwirwaruhame Perezida Kagame yavuze ubwo yatangizaga umwiherero w’ abayobozi bakuru b’ igihugu tariki tariki 25 Gashyantare 2017 amubaza niba Abanyarwanda barimo kugendera ku muvuduko yabasabye icyo gihe.

Icyo gihe yari yagize ati “Turashaka kugendera ku muvuduko utari nk’ uw’ abandi, ahubwo tukagendera ku muvuduko nk’ uwo ibibazo by’ umwihariko n’ amateka yacu bidusaba. Umwihariko w’ amateka yacu uradusaba sense of agency”

Asubiza iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda uyu muvuduko yabasabye bawugenderaho ariko ko bitari ku kigero gishimishije cyane. Avuga ko hari ibyo Abanyarwanda bakora ntibamenye ko bakoze ibihambaye bakazamenya ko bakoze ibihambaye ari uko babibwiwe n’ abanyamahanga.

Yagize ati “Buhoro buhoro(abantu baraseka) ntabwo biragendera ku muvuduko nk’ uwo numva bikwiye ariko birahari”

Perezida Kagame yavuze ko ibigerwaho bidakorwa n’ umuntu umwe kuko umuntu umwe ugera kuri byinshi aba afite imbaraga n’ ubushobozi by’ abandi bantu yifashishije, gusa avuga ko hari abajya bamutenguha.

Yavuze ko hari igihe aganira n’ abayobozi bakemera ibyo bagiye gukora n’ uko bazabikora hashira amezi atatu cyangwa atandatu yajya kureba ngo abaze aho bigeze agasanga nta cyakozwe.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko bishoboka ko abantu bashobora kwemeranya ibintu hanyuma uwajya kubishyira mu bikorwa agahura n’ imbogamizi nyamara ngo hari abahura n’ imbogamizi bakarekera iyo. Ngo hari n’ abo umukuru w’ igihugu abaza ibyo baganiriye agasanga barabyibagiwe.

Yavuze ko ibibazo nk’ ibi bibaho kenshi kandi ku bayobozi batandukanye. Ati “ Ntabwo ari rimwe si kabiri, si gatatu, si kuri umwe si kuri babiri”

Nubwo bimeze gutya ariko ngo aba bayobozi ntabwo bahita birukanwa kuko batabona abasimbura.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko mu bindi bihugu iyo umuyobozi adakoze ibyo asabwa agateza igihombo, ahita yirukanwa kuko haba hari umurongo munini w’ abashobora ku musimbura gusa ngo mu Rwanda uwo murongo nta w’ uhari.

Ibi ngo bituma umuyobozi agoragozwa akihanganirwa. Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi ujya kwirukanwa ari uba yaragoragojwe bikananirana.

Ibitekerezo

  • Eeeeeh niyo mpamvu hano Nyaruguru abayobozi bayogoje akarere bakakuzuzamo icuraburindi, imiyoborere mibi, udutsiko, ivangura nitonesha nibindi bibi nuko babonye ntawabasimbura kweli kweli!!!!!!! Ngaho rero nibakomeze bakarimbure, bagasahure bakoreke mu mwobo bikuriremo ayabo, na Fobiyani yaragasahuye ubungo yuriye indege, nabandi nibafatireho uko

    Byaba bibabaje kumva ko mu Rwanda Minister,Mayor, Governor,... bavuyeho habura abo kubasimbura ku buryo batwangiriza bagahora bihanganirwa iteka.
    Iyi na yo yaba ari weakness y’ubuyobozi bwacu,niba Dufite miliyoni y’abashomeurs kd bize kaminuza,mwarangiza ngo abo batekinitsi bavuyeho ntimwabona ababasimbura?Ngo Mu Burayi bo baba bategereje akazi ari benshi!
    Niyo mpamvu umuntu ananirwa mu Karere ejo mukamugira Minister????!!!!

    Mu karere ka Nyaruguru Mayor habitegeko Akarere ya kagize ake ntakunda igihugu azi kubeshya gusa uwavuga ibya Nyaruguru ntiyabivamo iyo Ndabasanze,Semwema,Nyirakamondo,NYIRAKANYANA,na Nyirabahinyuza nabandi bambari ba habitegeko iyo batagushaka ntumara kabiri urafungwa cg ukirukanwa.

    Nyaruguru Habitegeko Mayor nawe icyo ashoboye ni ukuvuga gusa kandi imvugoye siyo ngiro ashoboye inzangano no gutonesha bamwe .bamuha amaturo ,Nyaruguru yayigize akarimake Turatabaza amazi atararenga inkombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa