skol
fortebet

Perezida Kagame yemeye kwegura kwa Evode Uwizeyimana na Dr Munyakazi bari abanyamabanga ba Leta

Yanditswe: Thursday 13, Feb 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yaraye amenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi bari abanyamabanga ba Leta ko Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yemeye ukwegura kwabo.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa kane taliki 6 Gashyantare 2020 nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’andi Mategeko,Evode Uwizeyimana ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,Dr. Isaac Munyakazi batangaje ko batanze amabaruwa y’ubwegure.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku rubuga rwa Twitter ryatangaje ko Perezida wa repubulika,Paul Kagame,yemeje ubwegure bw’aba bahoze ari abayobozi.

Iryo tangazo riragira riti:" Ku wa 12 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje abari Abanyamabanga ba Leta, Bwana Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi, ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwabo.”

Kuwa mbere w’icyumweru gishize nibwo Evode Uwizeyimana yahohoteye umugore ukora akazi ko gucunga umutekano muri Kampani y’Umutekano ya Isco ku nyubako ya Grand Pension Plaza nyuma yo kumusaba kunyura mu cyuma gisaka akabyanga ahubwo akamuhirika akikubita hasi.

Nubwo Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi uyu mudamu Mukamana Olive yahutaje ari mu kazi ke, yokejwe igitutu n’abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga birangira yeguye ku kazi.

Dr Isaac Munyakazi we akekwaho kwitwara nabi mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 aho bivugwa ko hari ikigo cyari mu myanya ya nyuma mu gutsindisha yazamuye agishyira mu myanya 10 ya mbere abifashinjwemo n’abakozi ba REB. Ngo ibi akaba yaranabyemeye akabisabira imbabazi ariko bikaba bigikorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa