skol
fortebet

Perezida Kagame yeretse Indangamirwa uburyo Kalachnikov yifashishijwe mu kwishakira inzira

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yeretse intore z’ abanyeshuri biga n’ abize mu mahanga “INDANGAMIRWA” uburyo mu rugamba rwo kubohorwa u Rwanda Inkotanyi zifashishije imbunda yo mu bwoko bwa Kalachnikov cyangwa AK-47 mu kwishakira inzira.
Umukuru w’ igihugu ubwo yasozaga itorero ry’ Indangamirwa kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017, yabwiye izi ntore ko mu rugamba rwo kubohora igihugu Inkotanyi zitari zifite ubushobozi bwinshi.
Yavuze kuri ubu uwagerageza kwishakira inzira bitamugora cyane (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yeretse intore z’ abanyeshuri biga n’ abize mu mahanga “INDANGAMIRWA” uburyo mu rugamba rwo kubohorwa u Rwanda Inkotanyi zifashishije imbunda yo mu bwoko bwa Kalachnikov cyangwa AK-47 mu kwishakira inzira.

Umukuru w’ igihugu ubwo yasozaga itorero ry’ Indangamirwa kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017, yabwiye izi ntore ko mu rugamba rwo kubohora igihugu Inkotanyi zitari zifite ubushobozi bwinshi.

Yavuze kuri ubu uwagerageza kwishakira inzira bitamugora cyane kuko yaba afite aho ahera.

Perezida Kagame yavuze ko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda byabagoye cyane kuko nta bikoresho bihambaye bari bafite.

Ngo nta mihanda, nta compasses(akuma kwifashishwa mu kwerekana amerekezo) n’ ibindi.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kwishakira inzira yakoreshaga agatara kaba ku mbunda yitwa AK-47 akaba ariko amurikisha mu mwijima. Yasabye ufite iyi mbunda kuyimuha akareka izo ntore ako gatara.

Ati “…Ninde muntu ufite imbunda hano ngo ayizane AK-47, ntayo iri hafi aha ifitwe n’ undi muntu? Muragira ngo za Nyangabirama zidusange aha, umuntu yakoresha bwa buryo bundi”.

Yakomeje agira ati “Nagira ngo mbereke AK-47 igira akantu ka Yellow(umuhondo) burya mu mwijima, nijoro karaka muyizane mbereke. Icyo nshaka kubabwira kubera kwishakira inzira murareba ko nambara glasses (indorerwamo) ntabwo ndeba neza, mu mwijima nabwira umuntu bakazihagarika nkagenderaho nkagenda ndeba tukagera iyo tujya. Iyo hari ubushake ikintu cyose kirakora iyo hatari kimwe ukoresha ikindi."

Minisitiri w’ ingabo Jenerali James Kabarebe yakomoje ku masomo izi ntore zahawe aavuga ko zigishijwe gukoresha intwaro, gusoma amakarita, gutegura no kuyobora urugamba, gukoresha itumanaho rya gisirikare, gushaka amakuru ku mwanzi (gutata) n’ ibindi.

Jenerali Kabarebe yavuze ko hari igihe abafite intwaro zikomeye bazikoresha nabi mu bikorwa byo gukanga no guhohotera abaturage.

Avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rwayobowe na Perezida Kagame rwagaragaje ko intwaro n’ ubumenyi bya gisirikare ari ibyo kurinda abaturage.

Yagize ati “Urugamba rwo kubohora ihigu cyacu mwayoboye, rwagaragaje ko ubumenyi n’ ibikoresho bya gisirikare atari ibyo gukanga no guhohotera abaturage ahubwo ari ibyo kubarinda. Ndetse n’ abaturage bakabimenya bakabikoresha mu kwirinda no kurinda igihugu”

Perezida Kagame yasabye izi ntore kuzakoresha ubumenyi zakuye muri iri torero mu kurinda umutekano w’ igihugu no mu kwiyubaka ubwazo.

Intore zasoje itorero ni 523 zirimo abakobwa 148 n’ abahungu 375. Murizo 60 zasabye kwinjira mu gisirikare naho 75 zisaba kujya mukeragutabara.

Iri torero ryatangiye tariki 12 Kamena ryasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017.Ni ikiciro cya 10 cy’ itorero z’ Indagamirwa kigizwe n’ abatojwe mu byiciro 9 byabanje.

Ibitekerezo

  • Ni Byiza Kdi Birakwiye Nanjye Nifuza Gukorera Igihugu Ibisbwa Ndabyujuje Tel:0722462590

    IMBUNDA niyo ituma abantu benshi bafata ubutegetsi.Niyo ikoreshwa mu ntambara zose zo ku isi.Ariko se mwari muzi ko ku munsi w’imperuka,imana izatwika imbunda zose zo ku isi (Zaburi 46:9),kandi ikica n’abantu bose barwana (Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3) ?
    Niyo mpamvu abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’isi.No mu Rwanda hari idini imwe gusa abayoboke bayo batajya mu gisirikare na politike.Ni nayo mpamvu aribo bonyine batakoze Genocide kuko KWICA ari icyaha.Bategereje ubutegetsi bw’imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Ni nayo mpamvu YESU yadusabye "gushaka mbere na mbere ubutegetsi bw’imana " nkuko tubisoma muli Matayo 6:33.Kubera ko abakristu nyakuri bativanga mu byisi,YESU yavuze ko bazatotezwa,ndetse bakicwa.Bisome muli Yohana 15:18,19 na Matayo 24:9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa