skol
fortebet

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Lourenço watorewe kuyobora Angola

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we João Lourenço watorewe kubora igihugu cya Angola mu matora yabaye ku wa 23 Kanama uyu mwaka.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yanditse kuri Twitter kuri uyu wa kane tariki ya 07Nzeri yifuriza mugenzi gukomeza kugira ibihe byiza hamwe n’Abaturage yatorewe kuyobora.
Mu ukuboza 2014, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we José Eduardo dos Santos wayoboraga Angola, ubwo yasuraga iki gihugu baganira ku mubano w’ibihugu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we João Lourenço watorewe kubora igihugu cya Angola mu matora yabaye ku wa 23 Kanama uyu mwaka.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yanditse kuri Twitter kuri uyu wa kane tariki ya 07Nzeri yifuriza mugenzi gukomeza kugira ibihe byiza hamwe n’Abaturage yatorewe kuyobora.

Mu ukuboza 2014, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we José Eduardo dos Santos wayoboraga Angola, ubwo yasuraga iki gihugu baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ibibangamiye amahoro, umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we Joao watorewe kuyobora Angola asimbuye Eduardo.

Joao Lourenço wahoze ari Minisitiri w’ingabo ariwe ugomba kuyobora igihugu azahirira iyi mirimo ashinzwe ku wa 25 Nzeri uyu mwaka.Asimbuye ku butegetsi José Eduado dos Santos uvuye ku butegetsi nyuma y’imyaka 37 n’iminsi 347 akaba agiye mu kiruhuko kizabukuru.

João Manuel Gonçalves Lourenço w’imyaka 63 y’amavuko yabaye Minisitiri w’ingabo guhera muri Mata 2014, ndetse aza kuba Visi Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi guhera mu 2016.

Dos Santos w’imyaka 74 wasimbuwe ku buyobozi bw’iki gihugu yayoboraga igihugu gikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro muri Afurika, arushwa ukwezi kumwe na Teodoro Obiang Nguema uyobora Guinée Équatoriale kuva mu myaka 38 ishize.

Nubwo João Lourenço ariwe uyoboye Angola, ishyaka MPLA rizakomeza kuyoborwa na Dos Santos bityo abe ariwe uyobora politiki nini zireba igihugu.

Angola iri mu bihugu bitanu muri Africa bifite ubukungu buzamuka cyane kubera amafaranga ishora cyane cyane mu bucukuzi bw’ibikomoka kuri Petelori nk’uko kugeza ubu imibare itangwa na Banki y’Isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari ibyerekana.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza Joao Lourenco yabwiye abaturage ko gutora ishyaka MPLA ari ugukomeza iterambere, ubwisanzure n’ amahoro.

Joao Lourenco yari ahanganye n’ abandi bakandida barimo Isaías Henrique Ngola Samakuva, umuyobozi w’ ishyaka rikomeye ritavugarumwe n’ ubutegetsi UNITA na Abel Epalanga Chivukuvuku w’ ishyaka CASA-CE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa