skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije Brukina Faso ku bw’ igitero cyaguyemo 16

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akana n’ umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe Paul Kagame yoherereje Brukina Faso ubutumwa bw’ akababaro nyuma y’ igitero cy’ iterabwoba cyagabwe mu murwa mukuru wa Burukina Faso Ouagadougou kikagwamo 16 barimo umunani mu bagabwe icyo gitero.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa twitter yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Brukina Faso batakaje ubuzima uyu munsi mu gitero I Ouagadougou. Mfatanyije n’ umuvandimwe wanjye Perezida Roch Marc Christian (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akana n’ umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe Paul Kagame yoherereje Brukina Faso ubutumwa bw’ akababaro nyuma y’ igitero cy’ iterabwoba cyagabwe mu murwa mukuru wa Burukina Faso Ouagadougou kikagwamo 16 barimo umunani mu bagabwe icyo gitero.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa twitter yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Brukina Faso batakaje ubuzima uyu munsi mu gitero I Ouagadougou. Mfatanyije n’ umuvandimwe wanjye Perezida Roch Marc Christian Kaboré mu kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel”

Iki gitero cyagabwe kuri ambasade y’ u Bufaransa muri Brukina Faso no birindiro bikuru by’ ingabo za Brukina Faso.

Amakuru aturuka muri iki gihugu aremeza ko iki gitero cyaguyemo abashinzwe umutekano 8 n’ abantu umunani mu bakigabye gikomerekeramo abagera kuri 80.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Bufaransa Jean-Yves le Drian yatangaje ko iki gitero ari ikiterabwoba bidashidikanywaho.

Minisitiri w’ umutekano muri Brukina Faso yatangaje ko ku biro bikuru by’ igisirikare umwiyahuzi yahaturikirije bombe agambiriye guhitana abari mu nama yiga ku kurwanya iterabwoba.

Icyumba cyaberagamo iyi nama cyarangiritse bituma iyi nama yimurirwa ahandi.

Ababonye iki gitero bavuga ko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe bagiye kubona bakabona urwokotsi rwinshi rucucumutse mu mugi wa Ouagadougou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa