skol
fortebet

Perezida Kagame yikomye abayobozi bahora mu mbwirwaruhame zitazana impinduka

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15 umukuru w’igihugu cy’u Rwanda,Paul Kagame yanenze uburyo bimwe mu bibazo bihora bivugwa, inzego bireba zikemera ko bihari byanarimba zikavuga ko biri mu nzira zo gukemuka nyamara imyaka igashira indi igataha nta gihindutse.
Umukuru w’igihugu yavuze ko atumva impamvu nk’ibibazo by’imirire mibi mu bana bikigaragara hirya no hino mu gihugu ndetse byanarimba bigahitana bamwe.
Ubushakashatsi bwo muri 2017 (...)

Sponsored Ad

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15 umukuru w’igihugu cy’u Rwanda,Paul Kagame yanenze uburyo bimwe mu bibazo bihora bivugwa, inzego bireba zikemera ko bihari byanarimba zikavuga ko biri mu nzira zo gukemuka nyamara imyaka igashira indi igataha nta gihindutse.

Umukuru w’igihugu yavuze ko atumva impamvu nk’ibibazo by’imirire mibi mu bana bikigaragara hirya no hino mu gihugu ndetse byanarimba bigahitana bamwe.

Ubushakashatsi bwo muri 2017 bugaragaza ko u Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira biturutse ku mirire mibi bwavuye kuri 43 bukagera kuri 36 ku ijana mu myaka itatu (2012-2015) kandi intego y’igihugu ari ukugabanya uyu mubare byibura kugeza ku ijanisha rya 18 ku ijana mu mwaka wa 2018.

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kidakwiye gukomeza kureberwa kandi ko agiye guhagurukira inzego z’ibanze muri uyu mwiherero ngo uzasozwe habonetse igisubizo.

Ati:”Ba Mayors bari aha ntimusohoka hano mutansobanuriye impamvu tucyumva ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira…murashaka ko tuzahembera kuba indashyikirwa mu mirire mibi ?”

Iki kibazo umukuru w’igihugu yanakijyanishije n’icy’umwanda uboneka hamwe na hamwe mu gihugu ashimangira ko bitumvikana kuba hari abaturage bakirwara amavunja nyamara u Rwanda rukataje mu iterambrere.

Perezida Kagame kandi yibajije impamvu hakigaragara abana bata amashuri bakajya kwibera ku mihanda ikibazo kikamara imyaka kivugwa nyamara ntigikemuke,ibimutera gukemanga imirebere y’abayobozi ku bibazo biri mu muryango nyarwanda.

Bamwe mu bayobozi bitabaje ibifatwa nk’intero rusange

Bamwe mu bayobozi batanze ibitekerezo banagerageza gusubiza umukuru w’igihugu wageze ubwo icyari ijambo rifungura agihindura ikiganiro hagati ye n’abayobozi bageragaezaga gutanga ibisobanuro ku bibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda.

Abayobozi bafashe ijambo bahurije ku kwemera ko bafite uburangare kuko ibibazo by’umwanda,imirire mibi ndetse n’abana bo ku mihanda ndetse banagaragaza ingamba zihari zo kubikemura mu mvugo zisa n’izikunze gukoreshwa mu mbwirwaruhame yemwe no mu bitangazamakuru.

“Iki kibazo turakizi twarakimenye ndetse dufite n’ingamba zo kugikemura”

“Turemera ko twagize uburangare kandi tugiye kwisubiraho”

“ Biraterwa n’ ikibazo cy’imyumvire mu baturage ariko natwe mu bayobozi imyumvire ntirahinduka”

Gusa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena,Bernard Makuza yananenze abayobozi babeshya imibare muri raporo bagamije guhisha ibibazo biri mu gihugu ibyo yise ubunyangamugayo buke.

Perezida Kagame:”Ndambiwe imbwirwaruhame zidatanga impinduka”

Ibisobanuro byatanzwe n’abayobozi batandukanye ntibyanyuze Perezida Paul Kagame wabigaragaje nk’ibimaze iminsi byumvikana kandi bidatanzwe bwa mbere asaba abayobozi ko kuva mu magambo bakajya mu bikorwa.

Ati: ”Twumvise imbwirwaruhame zihagije .Muve mu magambo mumbwire ibikorwa”

Icyakora Perezida Kagame yanashimye intambwe u Rwanda rutera avuga ko bigaragaza ko hari ibikorwa n’ubwo yongeyeho ko bidahagije bityo hakwiye kongerwa imbaraga kurushaho bityo ngo u Rwanda rukarushaho kuzamuka ku rutonde rw’ibihugu byitwara neza mu iterambere mu gihe ngo ubushobozi bwo kubigeraho buhari.

Perezida Kagame yashimye kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 muri Afurika mu kugira ruswa nke, no kuba ruri ku mwanya wa 9 ku Isi mu bihugu bifite umutekano. Gusa yongeyeho ko kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa 9 mu kugira umutekano bidahagije kuko bishoboka ko rwaba n’ urwa mbere mu kugira umutekano ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa