skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya perezida Kenyatta

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri kuya 28 ugushyingo 2017, nibwo Kenyatta azarahirira kuyobora igihugu cya Kenya ku yindi mpanda.iki gikorwa kikaba kizitabirwa n’abakuru b’ibihugu 11 harimo na perezida w’u Rwanda Paul kagame.iki gikorwa k’irahira kikaba kizabera mu murwa mukuru I Nairobi.
Daily nation yanditse ko mu baperezida bitezwe ku munsi w’ejo harimo; Yoweri Museveni wa Uganda, Ian Khama wa Botswana, Paul Kagame w’u Rwanda, John Pombe Magufuli wa Tanzania, Edgar Lungu wa Zambia, Ismaïl Omar Guelleh wa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri kuya 28 ugushyingo 2017, nibwo Kenyatta azarahirira kuyobora igihugu cya Kenya ku yindi mpanda.iki gikorwa kikaba kizitabirwa n’abakuru b’ibihugu 11 harimo na perezida w’u Rwanda Paul kagame.iki gikorwa k’irahira kikaba kizabera mu murwa mukuru I Nairobi.

Daily nation yanditse ko mu baperezida bitezwe ku munsi w’ejo harimo; Yoweri Museveni wa Uganda, Ian Khama wa Botswana, Paul Kagame w’u Rwanda, John Pombe Magufuli wa Tanzania, Edgar Lungu wa Zambia, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hage Geingob wa Namibia, Faure Gnassingbé wa Togo, Mohamed Farmajo wa Somalia, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Ikinyamakuru The Times of Israel cyemeje ko Benjamin Netanyahu Minisitiri w’Intebe wa Israel azakurikirana iki gikorwa cy’irahira rya Kenyatta.Mu irahira rya nyakubahwa paul kagame ryabaye ku ya 18 kanama 2017 ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 25 harimo na perezida Uhuru Kenyatta.

Ibihugu birimo Nigeria, Guinea, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, na Yemen,bivuga ko nubwo abakuru b’ibihugu batazagaragara bizohereza Minisitiri w’intebe cyangwa Visi Perezida akabahagararira.

Perezida Kenyatta yiyamamarije kuyobora igihugu cya Kenya manda ye ya kabiri aho yagiriwe ikizere kuri 98% by’amajwi y’abaturage.

Uhuru Kenyatta, w’imyaka 56, yabaye perezida nyuma yuko aba umudepite mu ntara ya Katundu kuva mu mwaka w’I 2000 kugeza 2013.Kenyatta ni Perezida wa kane wa Kenya nyuma ya se umubyara Jomo Kenyatta wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 1964 kugeza 1978, Daniel Arap Moi wakiyoboye kuva mu mwaka wa 1978 kugeza 2002, na Mwai Kibaki wakiyoboye kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2013 ubwo yasimburwaga na Uhuru Kenyatta ari nawe kugeza magingo aya uyoboye iki gihugu.

Mu mwaka wa 1991, Kenyatta yashakanye na Margaret Wanjiru Gakuo ubu bafitanye abana batatu.

Kuri iki cyumweru dusoje Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto bitabiriye amasengesho yo gusabira umugisha umuhango wo kurahirira kuyobora Kenya muri manda ye ya kabiri mu idini rya Redeem Gospel Church muri Huruma.
Ingabire M. Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa